Rwamagana: Abafite ubumuga bakeneye kwirinda SIDA nk’abandi bose

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana baratangaza ko bakeneye ubumenyi bwo kwirinda icyorezo cya SIDA nk’abandi baturage bose, ngo kuko uretse kuba umuntu afite ubumuga, ngo usanga izindi ngingo ze zose zikora nk’iz’abandi ku buryo uko virusi itera SIDA yafata umuntu utamugaye ari na ko yafata ufite ubumuga.

Rwamagana: Abafite ubumuga bakeneye kwirinda SIDA nk’abandi bose

Nkurikiyimfura Vestine ufite ubumuga bw’ingingo akaba n’umwe mu bafite ubumuga 50 bagize Koperative “Duteraninkunga” yo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana; yorora ihene nk’amatungo magufi ashobora kubafasha kwivana mu bukene; avuga ko abafite ubumuga bahorana ingorane zishingiye ku bumuga bwabo nk’ubw’ingingo, ubwo kutabona, ubwo kutumva no kutavuga, ubw’uruhu n’ubundi butandukanye; ariko kandi ngo mu ngorane zibabangamiye harimo n’icyorezo cya SIDA.

Nkurikiyimfura avuga ko mu gihe abafite ubumuga bagira ubumenyi ku cyorezo cya SIDA no kubukoresha mu kuyirinda, byabarinda ibyago byo kwandura virusi itera SIDA byakwiyongera ku ngorane basanganywe zo kugira ubumuga.

Ndagijimana Olivier, umukozi ukuriye umushinga wo kurwanya SIDA mu Rugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima, yemeza ko abantu bafite ubumuga bari mu cyiciro cy’abugarijwe n’icyorezo cya SIDA, ariko ngo iki kibazo gishobora kugabanuka mu gihe abantu bahinduye imyumvire bakumva ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi.

Ndagijimana asaba umuryango Nyarwanda kumva ko kugira ubumuga bidakuraho ibikenerwa n’umubiri nk’imibonano mpuzabitsina ahubwo ko bahindura imyumvire barwanya ihohoterwa ribakorerwa ngo kuko usanga abafite ubumuga bahohoterwa nyamara, mu mbaraga zabo nke,  ngo rubanda ntiruhite rubiha agaciro bitewe no kwiyumvisha ko bidashoboka.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA rutanga amahugurwa ku bafite ubumuga bibumbiye hamwe kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bwo kwirinda iki cyorezo ndetse n’ibijyanye no kwihangira imirimo kugira ngo basobanukirwe uko mu mbaraga zabo nke bashobora kwibeshaho badateze amaboko, kuko na byo bishobora kubashora mu ngorane zatuma bandura.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment