4

Umuryango utegamiye kuri Lera wita kubana Help A child face tomorrow uri gutanga ubufasha kubafite uburwayi bw’ibibari bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda.

iki gikorwa cyateguwe kubufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’uwo muryango w’abanyakenya hagamijwe kuvura abafite indwara y’ibibari, ni igikorwa kiri kubera mubitaro bya Gihundwe biherereye mu karere ka Rusizi kuva tariki 22/05/2015 kuzageza tariki 28/5/2015.

Bamwe mubaje kwivuza ibibari twasanze ku bitaro bya Gihundwe  biganjemo abana n’abakuru bose bagera ku 100 , Hakuzimana Jonatha na Ibyishaka Emeritha ndetse na bagenzi babo  bavuga ko iyi ndwara bayivukanye .

kuba baje kuyivuza ahanini ngo ni uko ibatera ipfunywe mubandi ndetse ngo hakaba nubwo bagenzi babo babaseka bakanga no gusangira nabo cyane cyane ibinyobwa babanena.

Umwe mubabyeyi baje kuvuza umwana we ubu burwayi Mukanowera Esperence avuga ko iyo wabyaye umwana ufite ibibari uba wagushije ishyano mugiturage bakagutererana ndetse bamwe mubabyeyi bababyaye bakabata kugirango bakire ipfunywe baterwa nabagenzi babo

gusa uyu mubyeyi agira inama bagenzi be bahuje ikibazo kujya bafata abana nkabandi kuko ngo iyo umuhaye akato bituma yiheba.

Umwe mu baganga bavura ibibari uhagarariye Umuryango utegamiye kuri Leta wita kubana help a child face tomorrow wo muri Kenya , Meshach Onguti Nyamiaka , avuga ko ngo nubwo ubushakashatsi bukiri gukorwa kubitera iyo Ndwara ahanini ngo bikekwa ko iterwa n’ababyeyi barya indyo ituzuye kubabyeyi batwite ndetse no gufata ibiyobya bwenge birimo , itabi , inzoga , urumogi n’ibindi kuri abo babyeyi.

 Ni muri urwo rwego  Meshach , asaba abagore batwite gufata ifunguro ry’ujuje intunga mubiri no kwirinda kunwa ibiyobyabwenge.

Uburwayi bw’ibibari ni uburwayi buvurwa bugakira iyo ababufite bihutiye kujya kwa muganga ababyeyi bafite abana babufite barasabwa kudaha akato abana nkabo kuko bituma batakaza icyizere cy’ubuzima bwabo bigatuma amahirwe y’ubuzima bwabo agabanuka.

Meshach Onguti Nyamiaka avuga ko Kumugabana wa Afurika mubana 700 bavuka 1 avukana uburwayi bw’ibibari akaba ariyo mpamvu ababyeyi bafite abana babirwaye baba bagomba kwihutira kubivuza , ubu buvuzi buri gukorwa kubutu gusa ngo burahenze cyane kwivuza ubwo burwayi kuko ngo umurwayi umwe ashobora kwivuza kumadorari ibihumbi 2 bisaga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment