Rusizi: mu myaka 5 abantu basaga 4900 bazaba batakigaragarwaho n’imirire mibi 

Mu gihe cy’imyaka 5 Caritas umuryango Gatorika wita ku mibereho myiza y’abaturage uratanga icyizere ko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke abasaga 490 bazavanwa mu mibereho ituma barwara  indwara zikomoka ku mirire mibi.

ibi ni ibyatangajwe na padiri Jean Robert Rubayita, umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Cyangungu ku wa 14/05/2015, mu nama nyunguranabitekerezo  n’abahagarariye ibigo nderabuzima, Caritas ikoreramo. bakaba baganiraga  ku kibazo gihangayikishije utu turere kugirango habashe gukumirwa imirire mibi n’indwara ziyikomokaho.

Rusizi: mu myaka 5 abantu basaga 4900 bazaba batakigaragarwaho n’imirire mibi

Padiri yavuze ko  icya mbere kigamijwe  muri uyu mushinga ari ukureba imiryango  icyugarijwe n’imirire mibi kugirango  harebwe uburyo bwo kubasha kuva mu mirire mibi no gukurikirana ubuzima bwabo nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ingenzi.

Nyuma yo kubaha ubufasha bw’ubuvuzi  bazorozwa n’amatungo magufi  azabafasha kubona ifumbire mu rwego rwo kubafasha kubona indyo yuzuye.

Ibi nibyo Padiri Rubayita ashingiraho avugako imiryango isaga 4900, izabasha kuva mu  kibazo cy’imirire mibi ikajya mu miryango ifite imirire myiza.

Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi Gatera  Egide avuga ko bashimira caritas igiye kubunganira mu kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi dore ko mu karere hagaragaramo abana barwaye iyi  indwara basaga 90, mu gihe umwaka ushize bageraga kuri 500.

Naho bamwe mu bitabiriye iyi nama barimo Seraphine Mukantagwabira avuga ko ibi bibazo by’imirire mibi bikunze kugaragara mu miryango ikennye ariko ngo hamwe n’iyi nkunga bagiye guterwa na Cartis hari icyo izabafasha mu kurandura burundu imirire mibi n’indwara ziyikomokaho.

Uyu mushinga uzatangira muri uku kwezi kwa Gicurasi uzakoresha akayabo ka miliyoni zisaga 67 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment