Rusizi: Abanyamadini n’amatorero barasaba bagenzi babo batereranye abayoboke gusaba imbabazi

Ubwo ku wa 25/05/2015 abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi bibukaga abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kubwumwihariko abahoze ari abariribyi, basabye abashumba  bagize uruhare muri Jenoside bagatererana abayoboke bakicwa  gusaba imbabazi abanyarwanda n’amadini yabo kuko bateshutse kunshingano zabo bakareka  intama Imana yabaragijezikicwa

Rusizi: Abanyamadini n’amatorero barasaba bagenzi babo batereranye abayoboke gusaba imbabazi

Pasitori Byamungu Lazare umuyobozi w’impuzamatorero ya Gitirisitu mu karere ka Rusizi asaba abashumba bikigihe kwamagana bagenzi babo bakoze jenoside babasaba gusaba imbabazi aho anagaruka asaba abashumba bikigihe kwitandukanya n’amacakubiri birinda imvangura mubayoboke kuko aribyo byatuye habaho Jenoside

Rusizi: Abanyamadini n’amatorero barasaba bagenzi babo batereranye abayoboke gusaba imbabazi

Bamwe mubahoze ari abariribyi Kambayire Marie Therese  avuga ko abariribyi bakwiye kunenga bagenzi babo babasore b’abariribyi bataye impano yabo y’uburirimbyi bakajya kwica bagenzi babo baririmbanaga

Kambayire avuga ko batunguwe n’abaririmbyi bakoranaga umurimo wimana kuba aribo baje kubica babaziza ko ari abatutsi mugihe nyamara bari bazi ko batahemuka bigeze aho nkabantu baririmbiraga Imana , aha nawe akaba asaba abaririmbyi b’ikigihe kurangwa n’ibikorwa byiza batishushanya nkabagenzi babo bakoze Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Léoncie arasaba abanyamadini n’amatorero guhinduka ishusho yabo igatandukana niyabagenzi babo bakoze Jenoside , aha akomeza gusaba aba bashumba kuba hafi y’intama zabo bahidura bagenzi babo bijanditse muri jenoside kugirango basabe imbabazi kubyaha bya Jenoside bakoze

Abanyamadini n’amatorero banenze amatorero atitabira ibikorwa byo kwibukira hamwe kuko bari bake ugereranyije n’amatorero akorera muri aka karere bibaye incuro 2 uyu muhngo w’itabirwa n’abanyamadini namatorero bake.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment