abahagarariye amadini n’amatorero barasabwa kubaka ikipe imwe ikina kandi igatsinda mu bihe byose.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12/5/2015,mu karere ka Rulindo habereye inama idasanzwe yahuje abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Rulindo n’abayobozi ba Leta.

 abahagarariye amadini n’amatorero barasabwa kubaka ikipe imwe ikina kandi igatsinda mu bihe byose.

Muri yi nama yari iyobowe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, abayobozi b’amadini basabwe guhuriza hamwe mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’igihugu.

Umukuru w’intara y’amajyaruguru yabasabye kubaka ikipe imwe ikina kandi ngo igatsinda mu bihe byose.

Bosenibamwe yagize ati”Biradusaba kubaka kubaka ikipe imwe kandi itsinda mu bihe byose tukiyubakira igihugu dufatanije twese.”

Abitabiriye iyi  nama baganiriye ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka umuryango nyarwanda no kubaka iterambere ry’igihugu, baganiriye kandi ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu gukomeza kubumbatira umutekano w’igihugu .

Hagati yabo  n’inzego z’ubuyobozi ,hagamijwe gukosora ibitagenda neza no gushima ibikorwa neza.

Abayobozi b’amadini mu karere ka Rulindo bashimye ibyiza igihugu kimaze kugeraho maze biyemeza gukomeza gushyirahamwe mu kubaka iterambere ry’igihugu, amadini n’amatorero akabigiramo uruhare rugaraga binyuze mu bukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye ndetse no mu ibikorwa.

Abahagarariye amadini n’amatorero biyemeje gukomeza gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya no gukumira amakimbirane akigaragara mu miryango imwe n’imwe, bityo baniyemeza gushyira  ingufu nyinshi mu gukangurira abo bayoboye kwitabira umugoroba w’ababyeyi bakabasha guhura bagacoca ayo makimbirane.

Aba bayobozi b’amadini bakaba biyemeje kuzajya bahura kabiri mu mwaka, bakaganira ku byakozwe ndetse n’ibikenewe gukorwa ,kugira ngo abo bayoboye barusheho gutera imbere, ndetse n’aho bakeneye ubwunganizi bw’ubuyobozi bwite bwa Leta bakahagaragaza.

Abahagarariye amadini n’amatorero biyemeje kuzajya bakora igiterane mpuzamatorero, aho bazajya bahura bagatumira abahagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta maze bagasengera igihugu n’Akarere kose muri rusange , kandi bagashishikariza abitabiriye icyo giterane kurushaho kwitabira gahunda za Leta.

Abahagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Rulindo ,bakaba basabye  ko bakomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame , kuko ngo basanga ibyiza yabagejejeho bitagereranywa.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment