Habereye misa yo gusabira Umudage wigaragaje mu bikorwa by’urukundo rukomeye

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, Paruwasi ya Ruhango ibigo nderabuzima  n’amashuri atandukanye, bazindukiye muri misa yo gusabira Helmut Rham, umudage witabye Imana tariki ya 02/05/2015, agashyingurwa mu cyubahiro tariki ya 08/05/2015.

 Habereye misa yo gusabira Umudage wigaragaje mu bikorwa by’urukundo rukomeye

Uyu mudage wari utuye mu mujyi wa Landau mu gihugu cy’Ubudage, wapfuye yishwe n’indwara ya Kanseri, ngo ni umundu ukomeye utazibagirana mu banyaruhango batandukanye, kuko apfuye amaze kuhageza ibikorwa byinshi.

 Habereye misa yo gusabira Umudage wigaragaje mu bikorwa by’urukundo rukomeye

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yagajeje ku bari bitabiriye iyi misa kuri uyu wa 12/05/2015, yababwiye ko uyu mugabo yitabye Imana amaze gukora ibikorwa by’urukundo byinshi, bityo ngo akaba atazava mu mitima y’abatuye aka karere.

Rham abinyujije mu mubano wihariye w’umujyi wa Landau n’akarere ka Ruhango, ngo yagaragaje ubushake mu gushakira inkunga zo kubaka ibigo by’amashuri, gufasha ibigo nderabuzima no mu bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi bw’aka karere.

Mukamanzi Julliene ushinzwe gukurikirana umubano w’akarere ka Ruhango n’inshuti z’Abadage arizo Rham yabarizwagamo, avuga ko kuva bamenyana mu 1996, ngo yigiye byinshi kuri Rham, kuko yari umuntu ugira urukundu kandi akitanga cyane.

Ati “yari umugabo udasanzwe, ibaze umuntu wavugaga ururimi rw’Ikidage gusa, ariko yabashaga gukorana n’abantu bose kandi intego ze akazigeraho, ntituzamwibagirwa”.

Padiri Jean Pierre Bakurirehe wayoboye misa yo gusezera kuri Rham, yasabye abari bitabiriye iyi misa, gufatira urugero rwiza kuri Rham, kuko ngo nubwo apfuye ariko agiye neza, kuko asize buri wese amurata ibigwi byiza.

Umubano w’Abadage na Ruhango, watangiye mu mwaka 1986, Rham wari ufite uruhare runini muri uyu mubano, yitabye afite imyaka igera 86, akaba asize abana batatu n’umugore.

Impande zombi zigahamya ko umubano wabo utazahagarara, kuko nubwo Rham apfuye ariko ngo hari abandi bakoranaga. Akaba yitabye Imana nyuma y’aho umwaka ushize yari avuye mu karere ka Ruhango.

Mbere y’uko apfa yari amaze kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 80 zizifashishwa mu kubaka amacumbi ya Ecole Secondaire de Ruhango.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment