3

Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke, barashishikarizwa na Croix Rouge y’u Rwanda kwibumbira mu makoprative kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi babashe kubyaza umusaruro ibikorwa ibagenera.

Ibi babisabye mu nama ngarukagihembwe bagiranye n’abagerwabikorwa bayo, abakorerabushake ndetse n’abayobozi b’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 mata 2015, ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke.

Pierre Claver Ndimbati ni we ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri Croix Rouge y’u Rwanda  avuga ko abagerwabikorwa bayo bakwiye kuba bibumbira mu makoperative, kugira ngo babashe kwiteza imbere, bafatanya na Croix Rouge mu bikorwa byayo isanzwe ikorana na bo birimo isuku n’isukura, kubigisha kuboneza imirire, kubaha amazi meza , kubasha guhana inka n’ibindi.

Agira ati “tumaze gukorana n’abagenerwabikorwa bacu ibintu byinshi, gusa turabashishikariza kugumya kwibumbira mu makoperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere bafatanya na Croix Rouge mu bikorwa byabo bya buri munsi”.

Yambabariye Philomene ni umwe mu bakorerabushake bakorana na Croix Rouge uvuga ko kwibumbira hamwe kw’abagenerwabikorwa bimaze kubageza kuri byinshi kandi bizera ko bizagenda bikura benshi mu bwigunge  no mu bukene.

Agira ati “tumaze kugera kuri byinshi n’abagenerwabikorwa bacu n’ubwo bikitugora kubageraho nk’abakorerabushake, tumaze kungukira kuri byinshi mu bikorwa by’ubutabazi, uku kwibumbira hamwe kwaduhaye umusaruro kandi twijejwe ko ibyo tumaze gukora bizabona isoko tukiteza imbere”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke, ushinzwe terambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, Yasabye abanyamuryango n’abagenerwabikorwa ba Croix Rouge  gukomeza gukurikirana imishinga yayo no kuyikurikina bakayibyaza umusaruro, mu bwitange basanganywe kandi bakihatira kubikorera mu mucyo.

Agira ati “iyi mishinga ni iyanyu, ubwitange mukuyikurikirana buzabaha umusaruro kandi bibateze imbere, aya mafaranga ayitangwaho ntabapfire ubusa, mugomba kubikorera mu mucyo amafaranga yatanzwe akagaragara icyo yakoze”.

Croix Rouge ifite abagerwabikorwa basaga 500 bibumbiye mu makoperative, ikageza amazi meza ku baturage, igafatanya na bo mu isuku n’isukura, ikabafasha kuboneza imirire ibubakira uturima tw’igikoni, igakora ubutabazi bw’ibanze butandukanye, ikabafasha kwibumbira mu makoperative, biteza imbere mu bikorwa bitandukanye n’ibindi.

Kuri ubu Croix Rouge iteganya gukoresha miriyoni zisaga 90 muri ibi bikorwa uyu mwaka.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment