Nyamasheke: Ababana n’ubwandu bwa Sida bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere

Bamwe mu baturage bafashwa n’umushinga wa Strive Foundation bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo,  cyane ko bose baba mu matsinda y’abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Nyamasheke: Ababana n’ubwandu bwa Sida bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere

Aba baturage bakaba bahawe inka 24 zahawe amatsinda atandatu, buri tsinda rikazatwara inka enye, bakaba basabwe kuzazifata neza kandi buri muturage akazoroza mugenzi we kugeza bose bagezweho.

Mukankusi Francoise yahawe inka yemeza ko yari asonzeye kuva igihe kinini akavuga ko izatuma abona ifumbire abone umusaruro w’ibihingwa kandi abone amata azatuma imirire y’abana be na we ubwo iba imirire iboneye.

Agira ati “ubu ngiye kubona umusaruro w’ibihingwa nta bwaki ishobora kugera iwanjye, ndashimira abayobozi bacu b’igihugu badutekerzaho  buri munsi”.

Ndayisaba Faustin umuhuzabikorwa wa Strive Foundation Rwanda yasabye abahawe inka kuzazifata neza zikababyarira iterambere, abana babo bakiga kandi bakoroza n’abaturanyi babo.

Agira ati “iyi nka ntimuzayigurishe muzayiteho ibateze imbere kandi mworoze n’abandi”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles, yasabye abahawe inka bose kuziha agaciro bakazifata neza kugira ngo zibageze ku iterambere rirambye.

Yagize ati “iyi gahunda y’umukuru w’igihugu nta handi iba ku isi,  yashyiriweho kugira ngo mwiteze imbere mwivane mu bukene, iyo ufashe nabi iyo nka uba upfobeje iyi gahunda, ntitwifuza ko tuzasanga hari abantu bafashe nabi iyi nka kuko zizagirira n’abandi baturanyi akamaro”.

Umushinga wa Strive Foundation watanze izi nka 24 ku baturage bakorana na yo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida,  usanzwe ufasha abaturage kwirinda indwara y’igituntu, ugafasha abana birera kwivana mu bwigunge,  ugafasha n’abandi baturage batishoboye nk’abafite ubumuga kwisanga mu iterambere ridaheza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment