Nyamagabe: Abaturage bashimwa uruhare bagira mu kwiteza imbere mu mishinga ibafasha

Uhagarariye umuryango w’abibumbye wita ku biribwa ku isi mu karere no muri Afurika yo hagati, yashimye uruhare abaturage bagira mu kwiteza imbere biciye mu mishinga ibafasha, bakayibyaza umusaruro kandi bigatuma barwanya inzara n’ubukene.

Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2015, uhagarariye umuryango w’abibumbye wita ku biribwa ku isi mu karere no muri Afurika yo hagati, yagiriye uruzinduko mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, rugamije kureba ibikorwa by’ubuhinzi batera inkunga uko bifasha abaturage.

Nyamagabe: Abaturage bashimwa uruhare bagira mu kwiteza imbere mu mishinga ibafasha

Bimwe mu bikorwa byasuwe harimo gutunganya igishanga cya Karama kizahingwamo ibigori, n’umuceri n’uko abaturage baca amaterasi y’indinganire n’umusaruro uyaturukaho.

Valerie Guarnieri, ahagarariye umuryango w’abibumbye wita ku biribwa ku isi mu karere no muri Afurika yo hagati, yatangarije Kigali Today ko yashimye uburyo abaturage babyaza umusaruro ubufasha bahabwa kandi bakiteza imbere.

Yagize ati: “ Twabonye ukuntu abaturage bagira uruhare mu guca amaterasi y’indinganire, gukoresha ubutaka ku buryo burushaho gutanga umusaruro, gutunganya ibishanga aribyo bizafasha mu kwihaza mu biribwa kuko ari ingenzi mu kuzamura imibereho y’abantu.”

Nyamagabe: Abaturage bashimwa uruhare bagira mu kwiteza imbere mu mishinga ibafasha

Genevieve Mukantagara ni umwe mu bagenerwabikorwa akaba nawe yatangaje ko yishimira ibyo imishinga itandukanye yabigishije kandi bakaba bamaze kwiteza imbere mu bijyanye n’imirire.

Yagize ati: “ubu twihagije mu biribwa, twiteje imbere mu mirire, turya neza n’abana bacu ibitera imbaraga turabifite, ibyubaka umubiri turabifite, ibirinda indwara turabifite bituruka ku mbuto n’imboga dufite uturima tw’igikoni, twanigishijwe gutegura indyo yuzuye no kugira isuku

Iyi mishinga iterwa inkunga n’umuryango wabibumbye wita ku biribwa ku isi, ifasha abaturage b’akarere ka Nyamagabe kurushaho kwihaza mu biribwa no kurwanya  imirire mibi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment