Ngororero

Mu rwego rwo kurwanya ubujiji bigisha abaturage batazi gusoma, kwandika no kubara, itorero ADEPR mu Rwanda rimaze kwigisha abaturage ibihumbi 4000 kuva mu mwaka wa 2012. Iki gikorwa ngo ni umuhigo w’iryo torero rigeraho ku bufatanye bw’akarere ka Ngororero n’umuterankunga wabo, umushinga witwa EJO HEZA.

Pasteur Sebagabo Leonard, Umunyamabanga mukuru wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu avuga ko itorero ryabo rifite ubutumwa bwo gufasha abaturage kumenya Imana. Ibi ngo birabagora iyo batazi gusoma bibiliya. Ngo ribafasha kandi kwiteza imbere mu buryo butandukanye, aho gusoma no kwandika ari intangiriro ya byose.

Abagore nibo bitabira ku bwinshi

Nkuko abivuga, ngo ADEPR imaze guhabwa ibihembo 2 ku rwego rw’Isi, yahawe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco. Ibyo ngo bibaha imbaraga zo kongera ubushake mu kwigisha abatazi gusoma no kwandika. Mu muhango wo guha impamyabushobozi abagera kuri 446, mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2013, yahamagariye abatazi gusoma kugana amasomero, dore ko mu karere ka Ngororero ADEPR ihafite amasomero 50.

Mu basoje amasomo harimo abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) 15. Harerimana Gaspard umwe muribo ufite imyaka 66 avuga ko yari arambiwe kujya asomesha kugeza no ku mabanga ye. Avuga ko abazi gusoma bamubeshyaga ibyanditse ku byapa akababara ariko ubu ngo ntawe uzongera kumubeshya, kandi ngo narangiza igihano cye azifashisha ubumenyi yahawe mu kwiteza imbere.

Harerimana na Kamanzi ni abatigiste bize gusoma no kwandika

Musabyingabire Petronille ushinzwe uburezi mu karere ka Ngororero, avuga ko kuva mu 2012, mu karere ka Ngororero bari bafite abantu ibihumbi 20 batazi gusoma, ariko ubu ngo ibigera kuri 14 bamaze kubimenya, muribo ibihumbi 4 bakaba barigishijwe na ADEPR.

Muri aka karere ariko haracyagaragara ubwitabire bukeya bw’abagabo ugereranyije n’abagore. Akoyiremeye Pierre Clavers uyoboye ADEPR mu karerere ka Ngororero avuga ko batangiye ubukangurambaga mu kongera ubwitabire.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment