Mu ruzinduko abepisikopi Gaturika bagiriye mu nkambi ya Mahama kuwa 25 Gicurasi 2015 ahacumbikiwe impunzi z’i Burundi baganiriye n’impunzi bazisaba kudaheranwa n’agahinda kandi bakumva ko kuba barageze mu Rwanda ari intambwe ya mbere y’amahoro.

3a

Mu ijambo rya Mgr Thadée Ntihinyurwa wa Archediocèse ya Kigali yasabye impunzi kutiheba bakumva ko bariho kandi Imana ibakunda kuko itigeze ibaba kuri.

 Ati “Mu gitabo Gitagatifu uhoraho Imana ivuga ko idashobora kwibagirwa abana bayo, iracyabafite mu biganza byayo, muramenye rero muyiragize. mwageze mu Rwanda mufite ababirukana ariko Imana ntiyigeze ibirukana kuba mwarageze mu Rwanda ni intambwe ya mbere y’amahoro”.

3b

Yakomeje avuga ko abayoboke ba Kiriziya mu Rwanda batabibagiwe ati “ mu cyumweru gishize bose basa n’abatumanyeho begeranya imfashanyo bavuga ko muri abavandimwe kandi ko mutakwambara ubusa bahari, muhumure ndabona mutameze nk’impunzi twigeze kubona mwe murakeye ntimuheranwe n’agahinda”.

3c

Yavuze ko abepisikopi Gaturika b’I Burundi bari mu nama yo kwiga ku kibazo cy’impunzi n’ubufasha batanga.

Therace Nzohabonayo uhagarariye b’ impunzi yavuze ko uretse ikibazo cy’amazi n’inkwi bitabonekera igihe ngo ubuzima bugenda neza.

Yavuze ko n’ikibazo cy’imyambaro cyari giteye inkeke ngo barashimira Kiriziya Gaturika ibagejejeho imyambaro Ati“ ikintu cyari gikomeye cane ni impuzu turishimye cane ko Caritas umuryango wa Kiriziya wayitugeneye gusa ni ukuduhora hafi ikibazo kivutse bakabasha kugikemura”.

Padiri Mwumvaneza Anaclet Umunyamabanga mukuru wa Caritasi mu Rwanda yavuzeko Abepisikopi Gaturika bafashe gahunda yo gusura impunzi ariko birinda kuza amara masa bazana imfashanyo zakusanyijwe na Caritas zitanzwe n’abakirisitu muri Paruwasi zitandukanye.

Ati“ni inkunga zaturutse mu bakirisitu Gaturika harimo n’ibiribwa,kuko  bishobora kwangirika twabiguranye ibitangirika kuko abayobozi b’inkambi batubwiye ko hagaragara ibibazo by’indwara zijyanye n’ubuhumekero kubera kutifubika ibyo rero nibyo twihutishije kubibagezaho kandi n’ibiribwa bizabageraho, inkunga ya Caritas izakomeza”.

Ikindi ngo Kiriziya yiteguye kuboherereza abasaseridoti bo kubafasha banabasomera misa hagamijwe ubuzima bw’umubiri n’ubwa Roho.

Muzungu Gerald aravuga ko hari gahunda yo kwifashisha utundi turere dufite amashyamba akuzi mu gukemura ikibazo cy’inkwi inkwi habaho n’ubuvugizi bw’akarere muri UNHCR mu kubakira impunzi Rondereza kugira ngo habeho gufata neza izo nkwi.

Arashimira Kiriziya ubufasha igize ku mpunzi Ati“ iyo umuntu ari impunzi aba akeneye ubufasha bwinsi, Kiriziya ni iyo gushimirwa kubufasha itanze bw’imyambaro n’ubundi bufasha bunyuranye murabona hano impunzi ntizihinga ngo zibesheho uwaba afite ubufasha yabutanga ikindi hakabaho n’ubufasha bushingiye k’ubuvugizi kugira ngo amahoro agaruke iwabo”.

Mu bufasha Kiriziya Gaturika yatanze bugizwe n’imyambaro n’ibindi bikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni 51 z’u Rwanda.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment