Umuryango CDN ugamije iterambere ry’abaturage (Citizen Development Network), ubinyijije mu mushinga wawo witwa ISFME (Integration Socio- Economique des Filles Mères et leurs Enfants), watangiye igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo bo mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero kwiteza imbere no kwirinda kongera kubyara batarashaka abagabo.

Bakundabate Jean Berchmas, umukozi wa CDN avuga ko uyu mushinga ngo wasanze abakobwa babyariye iwabo bamburwa uburenganzira bwabo mu miryango. Ibyo ngo bituma ubuzima bubi babamo bubatera kongera gushukika bagakomeza kubyarira iwabo maze bikazateza ibibazo umuryango nyarwanda.

Hindiro : Abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwirinda guterwa inda batarashaka

Uwizayimana (ibumoso) na Benimana ni bamwe mu biyemeje kutazongera kubyarira iwabo

Mu murenge wa Hindiro CDN imaze kwegeranya abakobwa 113 bafashwa kwiteza imbere binyujijwe mu bworozi bw’amatungo magufi no muri koperative yabo yatangiranye n’ibikorwa byo kubitsa no kugurizanya.

Benimana Pelagie, umwe muri abo bakobwa avuga ko uyu mushinga wabigishije uburyo bagomba kwirinda kongera kubyara maze bakihesha agaciro ndetse n’imiryango yabo. Ngo banahabwa amasomo arebana n’uburenganzira bwabo, bikazabafasha mu kubaho mu miryango yabo no kwita ku bana babyaye.

Uwizeyimana Yvette nawe wabyariye iwabo, asanga ibikorwa byo kwiteza imbere mu bukungu bizatuma abagabo babashukishaga amafaranga batazabona aho babahera, kandi ngo biteguye kutazongera kubyarira iwabo. Kwitwara neza babifashijwemo n’uyu mushinga ngo bishobora no kuzatuma babona abagabo ku buryo bwemewe n’amategeko.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 CDN yatangiye kwita kuri abo bakobwa kandi ngo iki gikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge. Ngo mu mabwiriza akomeye abo bakobwa bagomba kwitwararika ni uko uwongeye kubyarira iwabo akurwa mu mushinga ntakomeze guhabwa ubufasha.

Nta mubare nyawo dufite w’abakobwa babyariye iwabo mu karere ka Ngororero, ariko ubuyobozi buhamya ko ari benshi, ahanini kubera ibikorwa bishya bihazana abantu benshi biganjemo abagabo maze bagatera inda abakobwa babashukisha amafaranga. Ibiza kwisonga muri ibyo bikorwa harimo iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo ngororero –Mukamira, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukwirakwiza amashanyarazi n’ibindi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment