Umuyobozi wa Croix-Rouge (Huye) n’abakorerabushake batanga amatungo

Umuyobozi wa Croix-Rouge (Huye) n’abakorerabushake batanga amatungo

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye, Croix-Rouge y’u Rwanda kuri uyu wa 29 Mata 2015 yagabiye abagenerwabikorwa bayo bo mu murenge wa Karama mu Karere ka Huye inka 10 n’ingurube 171.

Nyandwi Vincent umwe mu bagenerwabikorwa yishimiye kuba abonye inka akaba ayikesha gahunda nziza ya Leta. Asobanura ko avuye mu rwego rw’abatishoboye akaba agiye mu bishoboye aho agiye kwihaza mu biribwa ndetse akazanabona amata we n’abana be.

4b

Ndayisaba Joel (iburyo uri guhanagura inka) yishimiye inka afata nk’inshumbushanyo

Umusaza Ndayisaba Joël asobanura ko kuba abonye inka byamuteye akanyamuneza kuko ije ari inshumbushanyo kubera ko iyo yari yarahawe mbere na Croux-Rouge yari yapfuye. Yishimiye ko agiye kubona ifumbire n’amata, agahinga akeza.

Prezida wa Croix-Rouge mu karere ka Huye Bwana Guillaume Sebaganwa avuga ko umurenge wa Karama ubusanzwe wari mu duce tutera ariko ngo abaturage bagiye kwifashisha amatungo bahabwa mu kuzamura umusaruro wabo.

Avuga ko ingurube bahawe ari amatungo yunguka vuba kandi agatanga ifumbire nziza. Asaba abagenerwabikorwa gufata neza amatungo bahawe ubundi bakubahiriza amasezerano, cyane cyane aho bivugwa ko abahawe amatungo bagomba kuziturira abandi muri gahunda yo korozanya.

Ayo matungo yatanzwe mu murenge wa Karama afite agaciro ka miliyoni 13 n’ibihumbi 200 akaba aje asanga andi yari yaratanzwe mbere: ingurube 310 n’inka 40. Uwo mushinga wo guteza imbere abaturage Croix-Rouge y’u Rwanda ikaba iwufashwamo na Croix-Rouge y’igihugu cya Espagne, ukaba ukorera mu turere twose tw’Igihugu.

Tubikesha Niyitegeka Placide ushinzwe itumanaho muri Croux-Rouge

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment