3

3a

Ubuyobozi bw’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC’, ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside mu karere ka Ruhango, uravuga ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ugerageza guhuriza hamwe urubyiruko kugirango rudakomeza guhura n’ihungabana rwasigiwe na jenoside.

Buri mwaka umuryango RYHC, mu gihe cyo kwibuka uhuriza hamwe urubyiruko rwarokotse jenoside, rugahabwa amahugurwa ku ihungaba, rukungurana ibitekerezo byaruteza imbere aho guheranwa n’agahinda.

3b

Rutayisire Fidel umuyobozi w’uyu muryango, avugako uku guhura bifasha urubyiruko kudahura n’ihungabana, ahubwo rugafashwa mu bikorwa byaruteza imbere, birimo kwibumbira mu makoperative, kwigishwa imyuga itandukanye n’ibindi.

Ubwo uru rubyiruko rwasozaga amahugurwa y’iminsi 2  mu mpera z’icyumweru dushoje tariki ya 18/04/2015, rwatangaje ko uku guhura birugirira akamaro, rugereranyije na mbere uko rwari rumeze.

Mutoni Clementine numwe muri uru rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa yateguwe na RYHC mu rwego rwo guhandana n’ihungabana, avuga ko mbere ataratangira kugana uyu muryango, iyo igihe cyo kwibuka cyageraga, atabashaga kujya mu bantu, ndetse agahura n’ihungabana rikabije.

Ariko kuri ubu ngo kubera kwegerana n’abandi mu bihe nk’ibi, baricara bakaganira bagahumurizanya, aho ahuye n’ikibazo mugenzi we akamufasha, none ubu ngo ntagiheranwa n’agahinda, ahubwo ngo arangamiye icyamuteza imbere.

Karangwa Venuste umujynama w’ihungabana mu muryango ARCT Ruhuka, mu kiganiro yagegeje kuri uru rubyiruko, yarugaragarije uko umuntu yamenya uwahuye n’ihungabana kandi akagira n’uko yamufasha.

Ati “iyo umaze kubona ibimenyetso by’uwahuye n’ihungabana, wimufata nk’umusazi, ahubwo mwegere umuhumurize, umwereke ko atari wenyine, bityo agenda asohoka mu ihungabana gahoro gahoro, ndetse n’ubutaha ntiyongere guhura naryo”.

Uru rubyiruko ruhuriye muri uyu muryango, rumaze kwigeza kubikorwa bitandukanye, birimo kwiteza imbere, ndetse no gufasha abatishoboye, rukavuga ko intambwe yo guheranwa n’agahinda rwayirenze.

Ukurikiyeyesu Jean Baptiste umuyobozi w’ungirije wa RYHC, ashimangira ko agereranyije kuva igihe batangiriye ibikorwa byo kwegera urubyiruko rwarokotse Jenoside mu mwaka 2004, ko hari umusaruro ugenda ugaragara kuba urubyiruko rutagihura n’ihungabana.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment