Nk’uko bisanzwe buri mwaka mu kwezi kwa Mata, mu karere ka Ruhango ahazwi ku izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe, habera umunsi w’’impuhwe z’Imana. Iki cyumweru kikaba kigirwa n’ibice bibiri, igice cya mbere kikaba ari icyo gukora umutambagiro mutagatifu, naho igice cya kabiri kikaba icy’isengesho.

Tariki ya 18/04/2015, nibwo hakozwe urugendo “umutambagiro” rufite ibirimotero bisaga 16, rwatangiye saa cyenda n’igice rurangira hafi saa yine z’ijoro rukaba rwaritabiriwe n’abantu bingeri zose bakabakaba mu bihumbi 15.

4

Abitabira uru rugendo baba baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse na bimwe mu bihugu duturanye baje kwegerana n’Imana, bamwe bagatangira kuhagera mbere y’iminsi 3 kugirango uru rugendo rubeho.

Abarwitabira bakavuga ko iyo bari mu nzira bagenda, mu munaniro mwinshi baba bahuye nawo, ngo nibwo batangira kugenda babona imbaraga z’Imana.

4a

Mukarubibi Epiphanie, yitabiriye uyu mutambagiro avuye mu karere ka Kamonyi, avuga nubwo akuze, muri uru rugendo arukora abona ari rurerure, ariko akajya kurusoza yumva afite imbaraga zidasanzwe.

Ati” uru rugendo nta kibazo runway, kuko niwo mwanya mba mbonye wo kwegerana na Yesu, nubwo nshaje ndarukora, kandi ndumva ndushijeho kubohoka, nabwira abatarwitabira ko bacikanywe”.

 Nyuma y’uru rugendo abantu bakaba bahurira mu gitaramo bararamo bugacya, mu gitondo hagakomeza igikorwa cy’isengesho.

Ku munsi ukurikiyeho ari nacyo kiciro cya kabiri, baha isengesho nabwo rikitabirwa n’abandi bantu baruta umubare w’ababa bakoze umutambagiro.

Tariki ya 20/04/2015, hakaba aribwo habaye irisengesho, rwitabirwa n’abantu benshi, bamwe muri bo bahakirizwa indwara zitandukanye.

Haba abitabiriye urugendo rw’umutambagiro ndetse n’abitabiriye iri sengesho, mu gihe cyo gushengerera, akaba aribwo hatangajwe ko hakijijwe abantu basaga 36, bagakizwa indwara zitandukanye, zirimo gukira umwijima, SIDA, kubona imbyaro n’ibindi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment