Igishushanyo mbonera cya paruwasi nshya

Igishushanyo mbonera cya paruwasi nshya

Abakirisitu gaturika bo muri paruwasi ya Nyange mu karere ka Ngororero bakomeje gusaba ko kubaka kiliziya nshya byakwihutishwa kuko aho basengera ubu hadatunganye, ndetse bamwe bakaba bahita muri burende cyangwa mu buhungiro.

Iyo Kiliziya yasenywa ihiritswe ku batutsi bayihungiyemo mu 1994, ubu hashize imyaka 21 abakirisitu basengera muri hangari (ibiti bishinze bisakaje amabati), aho bavuga ko aho hantu hatababereye, bakaba bifuza ko imirimo yo kubaka paruwasi nshya yakwihutishwa.

Bifashisha hangari no hanze yayo

Bifashisha hangari no hanze yayo

Aba bakirisitu banakomeje kwikoma abagize uruhare mu isenywa ry’iyi kiliziya barimo Athanase Seromba wari Padiri mukuru w’iyi paruwasi, Gregoire Ndahimana wari burugumesitiri wa komini Kivumu iyi paruwasi yahozemo hamwe n’umushoferi wari utwaye imashini yakoreshejwe mu gusenya iyo kiliziya aho basaba ko bazagezwa i Nyange bakerekwa abaturage nabo bakabagaragariza ko babahemukiye nkuko Mujawayezu Christine yabidutangarije.

Abakirisitu begeranya ibikoresho banasiza ikibanza

Abakirisitu begeranya ibikoresho banasiza ikibanza

Ruvakuki Saveri nawe wo muri iyo Paruwasi avuga ko nyuma yo kwiyubaka no kugera ku bwiyunge bikwiye ko na kiliziya ya Nyange yongera kubakwa nabo bakabona aho basengera. Amakuru dukesha ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ni uko kimwe mu byatindije kubaka iyi kiliziya ari uko Diyosezi ya Nyundo yari itarumvikana na IBUKA ku buryo ahahoze iyo kiliziya hazasaranganywa kiliziya nshya n’inyubako y’urwibutso rwa jenoside.

Kugeza ubu, ubwo bwumvikane ngo bwagezweho ku buryo ari akarere ka Ngororero n’abo bafatanyije batangiye kwitegura kubaka urwibutso ndetse na Diyosezi ya Nyundo ikaba yaratangiye imyiteguro yo kubaka kiliziya nshya.

Umwe mu bakuriye abakilisitu muri paruwasi ya Nyange avuga ko abakilisitu batanga umusanzu wabo uko bikwiye mu mirimo y’amaboko no gukusanya amafaranga, ubuyobozi bwa paruwasi nabwo bukaba bwaramaze gukora igishushanyo mbonera cya paruwasi nshya, bakaba bafite ikizere ko imirimo yo kubaka iri hafi gutangira. Kugeza ubu, Nyange ngo niyo paruwasi gaturika yonyine idafite inyubako.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment