Abaturage bifatanije n’abanyeshuli.

Abaturage bifatanije n’abanyeshuli.

Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku ncuro 21 ku munsi wa 03, mu midugudu 3 y’akagali ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare byabereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Padiri Ndorimana Jean watanze ikiganiro ku ruhare rw’amadini muri jenoside yakorewe abatutsi yemeje ko hari bamwe bayoboke b’idini gatolika bagize uruhare mu gutsemba abatutsi.

Padiri Ndorimana Jean yemeza ko hari bayobozi ba kiriziya bagize uruhare muri jenoside

Padiri Ndorimana Jean yemeza ko hari bayobozi ba kiriziya bagize uruhare muri jenoside

Padiri Ndorimana avuga ko guhera mu mwaka wa 1900, kiriziya gatolika igera mu Rwanda, ngo nyuma y’iminsi itarenze 5 gusa bavuze ko babonye hari abandi bantu batari abanyarwanda bavuga abatutsi. Icyo gihe ngo abayobozi ba kiriziya batangiye kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu aho bagiraga uruhare mu gushyiraho ba burugumesitiri bityo benshi bakaza gusenga bashaka imyanya atari ukwiyegurira Imana. Mu myaka ya za 1990 ngo hashyizweho ihuriro ry’abayobozi b’amadini higanjemo abayoboraga idini gatolika rishinzwe guhuza amashyaka  n’irya MRND ariko ngo barinumiye jenoside irakorwa kandi bakabujije leta kuyikora. Kuri we ngo n’ubwo kiriziya gatolika itakoze jenoside hari bamwe mu bayoboke bayo bayikoze.

Padiri Ndorimana Jean avuga ko ikibabaje ariko aba bayoboke ba kiriziya gatolika n’anadi madini batigeze basaba n’imbabazi z’ibyo bakoze kuko izizwi ari izasabwe na Papa Yohani wa 2 akazisabira abayoboke ba kiriziya kuri jenoside y’Abarumeniya, iy’abayahudi ndetse n’iy’Abatutsi mu Rwanda. Izindi zizwi ngo n’iza Apotre Gitwaza wazisabiye abakirisitu bose ariko bo ubwabo ntibabikoze.

 Ingabire Immaculee yasabye urubyiruko guhagarara ku ndangagaciro nyarwanda.

Ingabire Immaculee yasabye urubyiruko guhagarara ku ndangagaciro nyarwanda.

Mu kiganiro ku kugereranya akarengane mbere na nyuma ya jenoside, Ingabire Immaculee umuyobozi wa Transparency Interanational Rwanda, yavuze ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi hakozwe byinshi bigamije gusubiza umunyarwanda agaciro, gusana imitima y’abanyarwanda no gukosora amakosa yakozwe na leta ya Habyarimana. Akaba yasabye urubyiruko kumva ko igihugu aribo bazagiteza imbere kandi icyo bazifuza kugeraho kitazabananira.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment