Uturima tw’igikoni tuzitabwaho mu kuzamura imirire

Uturima tw’igikoni tuzitabwaho mu kuzamura imirire

Umushinga Testing Rwanda’s Comprehensive Strategy to Reduce Childhood Stunting uterwa inkunga na CIFF (Children Investment Fund Foundation) umushinga w’Abongereza, ugiye gukorera mu karere ka Ngororero, muri gahunda yo kurandura burundo ukugwingira kw’abana (malnutrition chronique).

Abakozi b’uyu mushinga ugamije kurwanya ukugwingira kw’abana guturuka ku mirire mibi (to reduce childhood stunting) uhuriweho na MISANTE NA MINAGRI, babitangarije kuwa 22 Mata 2015, abashinzwe ubuhinzi, ubworozi, imibereho myiza y’abaturage mu mirenge n’abashinzwe imirire myiza y’abana n’ababyeyi batwite mu bigo nderabuzima.

Abana ntibazongera kugwingira

Abana ntibazongera kugwingira

Intego yawo ngo ni ukugabanya ukugwingira kw’abana ho 30%. Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Ubuzima mu karere ka Ngororero, Muganza JMV, ibi biramutse bigezweho byaba bica amarenga ko kugwingira bizacika burundu muri aka karere. Imibare yo muri 2012 igaragaza ko mu karere ka Ngororero abana bagwingira bari ku kigereranyo cya 43%.

Mu kugera ku ntego zawo, ngo hazashingwa amakoperative y’ubworozi bw’inkoko (inkoko 500 kuri buri kagari) akazabumbira hamwe abagore batwite babarirwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe. Ngo uzashyira ingufu nyinshi mu turima tw’igikoni dufite uruhare rukomeye mu kurandura imirire mibi mu ngo.

Uretse imboga zimenyerewe, ngo utu turima tuzaba twiganjemo ibihumyo. Hateganijwe imigina 1000 muri buri kagari yerera iminsi 7 ikazajya isarurwa mu gihe cy’amezi atatu. Uretse kurya, ngo abagenerwabikorwa bazasagurira amasoko kandi imigina ishaje izabyara ifumbire.

Ngo hazahingwa kandi soya ihagije n’ibijumba by’umuhondo bikungahaye kuri vitamin A ndetse n’imbuto ziribwa. Kugira ngo intego z’uyu mushinga uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2015 zigerweho, abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi bazabigiramo uruhare rukomeye nyuma y’amahugurwa abateganirijwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde avuga ko ikibazo cy’imirire mibi cyahagurukiwe mu karere, akaba ariyo mpamvu bacyakira abafatanyabikorwa bashya mu kugihashya. Kurwanya imirire mibi mu bana biri mu mihigo y’akarere ka Ngororero. Muri rusange uyu mushinga uzakorera mu turere twa Ngororero, Rulindo, Huye na Nyagatare.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment