1

Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima UPHLS ugaragaza ko abafite ubumuga batiyumvisha ko bashobora kwandura Virus itera Sida kubera ko bibona nk’aho ntawe ushobora kubitaho ngo bigere aho bashobora gukora imibonano mpuzabitsina yabaviramo no kwandura.

2

N’ubwo nta bushakashatsi ku bipimo by’abafite ubumuga mu kwandura Virusi itera Sida, ngo ishobora no kwibasira bene abo kuko usibye no kuba bagirana imishyikirano n’abandi iganisha ku mibonano mpuzabitsina, intege nke zabo ngo ari imwe mu mpamvu zituma bafatwa ku ngufu, cyangwa bagahohoterwa ku buryo hari abanduzwa batabishaka.

3

Ndagijimana Cyprien umukozi wa UPHLS avuga ko ku nkunga ya Global Fund binyuze muri Minisiteri y’ubuzima, bagenera amahugurwa abafite ubumuga bazahugura abandi kugirango n’abakiri mu ngo batabasha kugera aho abandi bari babone ababaganiriza ku kurwanya icyorezo cya SIDA binyuze mu makoperative abahuza.

Ndagijimana agita ati, “Usanga abafite ubumuga batiyumvisha ko bakwandura SIDA, ariko wajya kureba ugasanga umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, ugendera mu kagare bahetse abana, nonese aho banyura siho SIDA ica”?

Nikuze Marisiyana ni umwe mu bafite ubumuga wo mu Murenge wa Nyarusange, avuga ko ikibazo bagihura nacyo mu kwirinda Virus itera SIDA, ari imyumvire ku bafite ubumuga badasobanukiwe neza ibyayo no gutinyuka gutanga amakuru igihe bakoze imibonano mpuzabitsina.

Nikuze agira ati, “ntabwo twari tuzi ko abafite ubumuga icyorezo cya SIDA kibareba kuko ntabwo twari tuzi ko hari uwatureba, nyamara iyo buri mezi atatu tugiye kwipimisha isanga muri twe hari abagenda bandura Virus itera SIDA”.

Turahimana Innocent atuye mu Murenge wa Rongi, nawe akaba avuga ko mbere wasangaga hari abitinya kugaragaza ko bakora imibonano mpuzabitsina kandi bafite ubumuga, ibi bigatuma abahura n’ikibazo cy’ubwandu babihishira.

Cyakora nyuma y’uko ngo babonye amahugurwa ya UPHLS bamaze gusobanukirwa n’uko bashobora kwitwara ndetse no gufasha ufite ubumuga wabagana abagisha inama ku bwandu bw’agakoko ka SIDA.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment