Abakirisitu gaturika bo muri Paruwasi ya Kirehe basanga umunsi wa mashami ubafatiye byinshi mu buzima kuko ngo babona umwanya wo kumwakira bafasha abatishoboye bicuza n’ibyaha kugira ngo kuri Pasika bazukane na Yezu.

Kirehe: Kuri mashami ngo ni umunsi wo kwihana no kwigomwa

Ibyo babitangaje ubwo bari mu gitambo cya misa kucyumweru tariki 29 Werurwe 2015 bizihiza umunsi wa mashami.

Nsengiyumva Théogène avuga ko nk’umukirisitu ari umunsi aha agaciro kuko aboneraho umwanya wo gusubiza amaso inyuma akihana ibitaragenze neza kandi akagaragaza urukundo kuri bagenzi be.

Kirehe: Kuri mashami ngo ni umunsi wo kwihana no kwigomwa

Ati“ nk’umukirisitu nanjye mba mbonye imbaraga zo kumukurikira n’igomwa mfasha n’abatishoboye mu buryo bwo kumwakira nk’uko yakirwe i Yeruzaremu”.

Kanderera Jacqueline avuga ko  kuri we umunsi wa mashami ni uburyo bwokwihana bakicuza ibyaha kandi bakigomwa bafasha abatishoboye mu rwego rwo kwakira umukiza.

Kirehe: Kuri mashami ngo ni umunsi wo kwihana no kwigomwa

Bukakaza César Padiri mukuru wa Paruwasi Gaturika ya Kirehe avuga ko mashami ari ikimenyetso cyo guhimbaza isesekara rya Yezu Kirisitu mu murwa wa Yeruzaremu aho yagiye azi ko agiye kwitangira abantu bose ngo nibwo abantu bashashe ibishura basasa mu nzira bazunguza amashami kandi baririmba bagaragaza ko bamwishimiye bati“Hozana” bivuga ngo wowe Mwami ngwino udukize.

Arasaba abakirisitu kwishimira Yesu Kirisitu bakamwakira nk’umukiza wabo bakora ibikorwa by’urukundo, kumusenga no kumusingiza kandi ngo kugaragaza urukundo umufiteye ni ukwakira neza mugenzi wawe.

Ati “iyo wakiriye neza mugenzi wawe ukamwereka urukundo uba wakiriye Yezu kandi uko Yezu bamwishimiye baje kumugirira nabi baramugambanira baramwica twe rero tubyirinde twirinda kugambanira bagenzi bacu dukundane urukundo rudahinduka”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment