Bamwe mu mfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, uyu munsi barashima intambwe bamaze gutera bagana iterambere, ahanini babikesha ishyirahamwe Duhozanye.

m_imfubyi za jenoside zishimira intambwe zateye muri iyi myaka 21

Hashize imyaka 21 Duhozanye ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside rikorera mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara rivutse. Mu bikorwa bitandukanye ryashinzwe bigamije gufasha abanyamuryango baryo, harimo ubucuruzi bw’ibinyobwa bya Bralirwa ndetse hakabamo n’ubuhinzi n’ubworozi.

 imfubyi za jenoside zishimira intambwe zateye muri iyi myaka 21.2

Nyiramana Valerie na Kubwimana Béatrice bamwe mu bapfakazi b’ishyirahamwe Duhozanye, baratangaza ko hari byinshi bakesha kuba barishyize hamwe kugira ngo bazamurane ndetse bakanemeza ko imbaraga zabo bakizikoresha kugira ngo amateka yabo arusheho guhinduka.

Bigirimana Gilbert n’Uwimana Marie Anne nabo ni bamwe mu mfubyi zarezwe na Duhozanye, bakanafashwa kwiga. Uyu munsi baravuga ko aho bageze babikesha Duhozanye yababereye umubyeyi, ubu bakaba bari mu rugamba rwo kwiteza imbere kandi bagahamya ko intego bafite ari ugukomeza kuzamuka.

Bigirimana ati « Nta wundi muterankunga nigeze ngira uretse Duhozanye, nkirangiza amashuri bampaye n’akazi mu ishyirahamwe, ubu namaze kwigurira ikibanza cyo kuzubakamo, ubu mbasha kwita kuri barumuna banjye kandi sinahagarariye aho »

Mukarutamu Daphrose uhagarariye Duhozanye avuga ko n’ubundi intego kwari ukwishyira hamwe abapfakazi bagafatanya kongera kwiyubaka kandi bakanarera abana bari basigaye batakigira ababyeyi.

Icyo Mukarutamu asaba izi mfubyi ni uguharanira gushyira hamwe imbaraga mu kubaka igihugu kandi bakibuka n’aba babyeyi babareze ubu bageze mu zabukuru.

Ati « Ubu twe turabyina tuvamo, icyo dusaba aba bana ni ukuzakomeza kwiyubaka banubaka igihugu kandi bakatuba hafi twe dushaje kuko nibo dufite »

Buri mwaka igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Duhozanye yakira abana b’imfubyi birera bo muri aka karere ka Gisagara kugirango bo kuba bonyine muri ibi bihe biba bitaboroheye, bagahabwa ibiganiro bitandukanye kandi bakanasabana n’abandi. Muri iyi minsi Duhozanye ikaba yarakiriye abana 100 iri kwitaho mu gihe kingana n’icyumweru.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment