Gicumbi – Abakozi ba Tigo baremeye umukecuru warokotse Jenosdie

Abakozi ba Tigo bari guha umuceri mukecuru Umulisa Viviane

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2015 abakozi ba serivise y’itumanaho Tigo ishami rikorera mu karere ka Gicumbi bateye inkunga umukecuru warokotse jenoside witwa Umulisa Viviane utuye mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Ruyaga bamuha ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 65 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ngabonziza Emile uhagarariye Tigo mu karere ka Gicumbi avuga ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gufasha uyu mukecuru bamuremera ndetse banamufata mu mugongo muri ibi bihe by’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside 1994.

Abakozi bakorera hirya no hino muri aka karere muri serivise zitandukanye za Tigo bagera muri 40 nibo bakusanyije inkunga ku giti cyabo yo gufasha umukecuru Umulisa Viviane aho babashije gukusanya amafaranga ibihumbi 65 maze baguramo ibintu byo kumufashisha.

Gicumbi – Abakozi ba Tigo baremeye umukecuru warokotse Jenosdie

Banamuhaye umuganda wo kumufasha kubagara ibirayi

Bimwe mubyo bamuremeye harimo ibiribwa bitandukanye birimo umuceri, isukari, akawunga, amasabune n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uyu mukecuru Umulisa Viviane yashimye iki gikorwa cy’urukundo anasaba ko abandi bantu babyigiraho mu rwego rwo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.

Gicumbi – Abakozi ba Tigo baremeye umukecuru warokotse Jenosdie

Aha ni murugo rwa Umulisa Viviane

Umuyobozi w’umurenge wa Byumba Bayingana Theogene yashimye iki gikorwa nawe kuri we ngo yumva ibikorwa byo gufasha abarokotse byakomeza kuko biri mubigaragaza ko abanyarwanda bamaze kugira umutima w’urukundo wo gufasha abarokotse jenoside batishboye cyane cyane impfubyi n’abapfakazi.

Iki gitekerezo cyo gufasha uyu mukecuru akab asanga ari igikorwa kiza kigaragaza intambwe abanyarwanda bamze kugeraho mubumwe n’ubwiyunge.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment