Rutsiro: Bahamya ko ingurube bahawe na Croix-Rouge zizahindura imibereho yabo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya11/03/2015 umuryango utabara imbabare Croix-Rouge yahaye ingurubw abatishoboye bo mu mirenge 3 yo mu karere ka Rutsiro ,abazihawe bakaba bavuga ko zizatuma ubuzima bwabo buhinduka.

Ibi abaturage barabihera ku buryo ngo batabonaga ifumbire yo guteza imyaka ngo yere neza ariko ngo babona izi ngurube zizabaha iyo fumbire imyaka ikazera neza.

Nyiragishari Monika utuye mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango yagize ati” njye iyi ngurube mpawe ndahamya ko nzabaho neza kuko mbonye agatungo kazampa ifumbire nshyira mu myaka ikera”

Siwe wenyine uhamya ko ingurube bahawe zizabafasha mu mibereho kuko na mugenzi we utuye mu kagali ka musongati mu murenge wa Murunda Nyirababirigi Siperansiya yagize ati” Imana irakoze cyane itumye bampa ingurube kandi izamfasha mu rugo kuko nzabona agafumbire neze imyaka kandi nzajya nyikuraho n’ako gatenge”

Uwari uhagarariye Croix-Rouge ku rwego rw’igihugu Pierre Claver ndimbatsi yavuze ko gutanga amatungo ku banyarwanda biri muri gahunda yabo yo kuzamura abababaye kandi batishoboye bakagira intambwe batera gusa yanabwiye abahawe ingurube kuzazifata neza zikororroka bakoroza abandi ikindi kandi ngo ntibazazigurishe.

yagize ati” Gutanga amatungo ni kimwe mu bikorwa Croix-rouge ifite kuko dushaka ko ubuzima bw’abatishoboye buba bwiza tukaba twasabye abo twahaye ingurube kuzazifata neza zikororoka tukaba twababwiye kutazigurisha bataroroza bagenzi babo”

Ingurube zatanzwe zisaga 200 mu mirenge ya Gihango,Murunda na Ruhango yo mu karere ka Rutsiro,iyi gahunda ikaba iteganyijwe mu gihugu cyose batanga amatungo nk’aya.

Croix Rouge Kandi binyuze mu bakorerabushake bayo ifite mu gihugu cyose ikangurira abanyarwanda kugira isuku no kurandura imirire mibi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment