Amadini n’amatorero agiye gufata igihugu mu mugongo agisengera anafashe barokotse Jenoside

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Rutsiro ryiyemeje gusengera igihugu ndetse no gufasha abatishoboye barokotse Jenoside.

Ibi babitangaje ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 25 Werurwe, 2015 ubwo iri huriro ryakoraga inama rikiyemeza gufata mu mugongo igihugu bagisengera ndetse bita no kubatishoboye barokotse jenoside.

Padri Ntirandekura Gilbert ukuriye iri huriro yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere kwibuka bigiye kuba ihuriro ryabo ririho bagomba gufasha igihugu kwibuka basenga kugira ngo ibyabaye bitazongera ndetse batanga n’ubufasha kubarokotse kandi batishoboye.

Ati” uyu munsi twakoze inama yo kwiga ibintu byinshi muri byo tukaba nk’ihuriro twiyemeje kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi dusenga ngo bitazongera kubaho ndetse dufasha n’abarokotse batishoboye”

Barahamenye Badru wari uhagarariye idini ya Islam atangaza ko ari igikorwa cy’ingirakamaro ariko ngo n’ubwo nk’ihuriro ari ubwa mbere bagiye gukora iki gikorwa idini ya Islam ryari risanzwe rikora iki gikorwa.

Yagize ati” iki gikorwa cyo kwifatanya n’abanyarwanda mu cyunamo dusengera igihugu ndetse dutanga n’ubufasha ku barokotse ni ubwa mbere kigiye kuba giteguwe n’ihuriro ariko si ubwa mbere ku idini ya Islam kuko dusanzwe tubikora buri mwaka”

Pasteri Dominique Hitimana ubarizwa mu idini ry’abametodisite yishimiye ko ihuriro ryatekereje iyi gahunda ariko ngo mu idini ryabo basanzwe bazirikana abazize jenoside.

Mu gihe cy’icyunamo biyemeje ko umuyobozi w’idini agomba kwifatanya n’abandi mu ibikorwa byo kwibuka bakanabafasha gusenga ndetse amadini ari muri buri murenge agakusanya inkunga kuri buri murenge hanyuma tariki ya 18 Mata 2015 buri murenge n’amadini awurimo bakazakora igiterane cyo guhimbaza Imana ndetse no gutanga ubufasha bwakusanyijwe ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ikindi cyagarutsweho ni uko abanyamadini basabwe kurangwa n’imigenzereze myiza buri munsi kuko byagaragaye ko muri Jenoside bamwe bayigizemo uruhare.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment