Rulindo: TIGO yatashye umunara mushya inaha baturage ubwisungane mu kwivuza.

tariki ya 20/3/2015,mu kagari ka Taba umurenge wa Burega ho mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutaha umunara mushya wa sosiyete y’itumanaho Tigo,mu rwego kwegereza abakiriya bayo serivise nziza,inaha abaturage batishoboye ubwisungane.

Abaturage n’abayobozi batandukanye bo muri uyu murenge bakaba bishimiye cyane iki gikorwa remezo gishya bagejejweho mu murenge wabo ,bavuga ko kizatuma hari byinshi bageraho ku buryo bworoshye mu buryo bw’itumanaho.

Rulindo: TIGO yatashye umunara mushya inaha baturage ubwisungane mu kwivuza.

Kimenyi Jean yagize ati ”bizadufasha kubona rezo (network) bityo tujye twohererezanya amafanga nta kibazo.”

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza na gahunda zihariye mu Murenge wa Burega, Kubwamungu Elie, yavuze ko uyu munara mushya wa Tigo uzafasha abaturage muri gahunda zabo zitandukanye ,cyane cyane muri gahunda ya Tigo Cash, kuko ari yo bakunze gukoresha bohererezanya amafaranga.

Yagize ati “Twishimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa Tigo yatugejejeho kuko uyu munara uzafasha abaturage cyane mu bintu bitandukanye birimo na gahunda ya Tigo Cash, bitewe n’uko hafi 90% y’abaturage batuye aha bakoresha umurongo wayo.”

Rulindo: TIGO yatashye umunara mushya inaha baturage ubwisungane mu kwivuza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Tigo bwo bukaba buvuga ko iki gikorwa cyo kubaka iminara mu duce dutandukanye tw’igihugu kigamije gufasha abaturage bakoresha umurongo wayo, dore ko ari bo banagaragaza ko aho batuye nta rezo ihaba cyangwa ikaba ari nkeya.

Christine Umukundwa Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Tigo Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka iminara hirya no hino mu gihugu kizarangira gitwaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 80.

Ati “Iyi minara tugenda twubaka ahantu hatandukanye ari uko abaturage baho batugaragarije ko bifuza ko tuhagura imirongo ya Tigo.Ni igikorwa kizatwara amafaranga angana na miliyoni 80 z’amadolari y’amerika.”

Uretse iki gikorwa cyo gutaha umunara mushya wa Tigo, yanafashije abaturage batishoboye ibarihira ubwisungane mu kwivuza ,aho imiryango igera ku  100 y’abatishoboye yahawe ubu bwisungane.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment