Nyamasheke: Platte Forme ya sosiyete sivile yubakiye umukecuru w’incike

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ya sosiyete sivile rifatanyije n’abafundi bibumbiye muri Stecoma bamaze  kubakira umukecuru w’incike utuye mu mudugudu wa Nyarucaca mu kagari ka Kibogora mu murenge wa  kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Ibi ngo biri mu mugambi muremure iyi miryango ifite mu gufatanya na leta mu kubaka igihugu bakorera ubuvugizi abaturage mu bibazo bitandukanye bahura nabyo kandi bashakira amacumbi abadafite aho bashobora kurambika umusaya.

Akiramara kubona uburyo inzu barimo kumwubakira igeze mu isakaro, umukecuru Nyirajyambere Esther yasazwe n’ibyishimo aho yemeza ko Imana imwongereye iminsi yo kubaho, kuko yibanaga abana be hafi ya bose barapfuye kandi aba mu nzu ishobora kumugwaho, ashimira umukuru w’igihugu ukomeje kugaragaza ubuyobozi buhamye mu gihugu.

Yagize ati “ndanezerewe cyane, nari mfite inzu y’ibiti yari igiye kungwaho nta muntu tubana abo nari mfite barapfuye, ndashimira Paul kagame wanjye kandi nzongera kumutora”.

Mbarushimana Jean Claude ni we uhagarariye abafundi bibumbiye muri Koperative ya Stecoma bubatse iyi nzu, avuga ko uyu ari umuganda ukomeye mu kubaka igihugu cyabo kandi ko bagiye kubikomeza.

Agira ati “dufatanyije na sosiyete Sivile twubakiye umwe mu baturage b’igihugu wabaga ahantu habi, ni umuganda wacu mu kubaka igihugu kandi turabikomeza “.

Nyamasheke: Platte Forme ya sosiyete sivile yubakiye umukecuru w’incike

Munyaneza Tatien ashinzwe gahunda ya decentralization muri Platte Forme ya sosiyete sivile avuga ko iki gikorwa cyakozwe muri iki cyumweru cyahariwe sosiyete sivile bikajyana n’icyumweru cy’imiyoborere myiza, bikerekana ubufatanye burangwa hagati yabo na leta mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “birakwiye ko abantu bamenya ko sosiyete sivile ibahagarariye, bakayimenyera mu buvugizi ibakorera ndetse no mu bikorwa nk’ibi ngibi, bakwiye kuyimenya  tugakomeza gufatanya mu kubaka igihugu cyacu”.

Ibi bikorwa byo kubakira abatishoboye bimaze gukorwa muri Burera, akanyaru ndetse na Nyamasheke ku bufutanye bwa Platte forme ya sosiyete sivile n’amasendika y’abakozi yibumbiye muri Cestral.

Kuri iyi nzu Platte forme ikaba yaratanze ibikoresho byose bikenewe , stecoma igatanga abafundi bo kuyubaka ikaba izuzura itwaye amafaranga asaga miriyoni ebyiri n’igice.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment