Nyamagabe: Uhagarariye SOS ku Isi yasuye ikigo cya SOS Gikongoro

Uhagarariye SOS ku isi aherekejwe n’abayihagarariye muri Afurika y’iburasirazuba basuye ikigo cya SOS Gikongoro kirererwa mo imfubyi ndetse n’abandi bana basanzwe hamwe n’abarezi babo.

SOS Gikongoro yatangiye mu mwaka 1992, ikaba yakira abana b’imfubyi, abatawe n’ababyeyi babo ndetse n’abana badafite kirengera muri rusange, aho bitabwaho bagahabwa uburezi n’ubumenyi kugeza barangije kaminuza.

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2015, bakaba bari basuwe n’umuyobozi uyihagarariye ku rwego rw’isi aho yibukije abana ko rimwe ubuzima busharira ariko ko bagomba kubirenga, bakiga bagakora bakagira ubupfura kugira ngo ejo bazavemo abantu bazima.

Nyamagabe: Uhagarariye SOS ku Isi yasuye ikigo cya SOS Gikongoro

Helmut Kutin uhagarariye SOS Ku isi akaba yashimiye abayobozi, abarezi ndetse n’abana bo muri iki kigo, imbaraga n’umurava bagize bakaba bageze kuri byinshi.

Yagize ati: “Twishimiye ibyo mwagezeho, kandi mukomeze gutegurira ejo hazaza kuko ari mwe muryango w’uyu munsi, kandi muzabe umuryango mwiza w’ejo hazaza, rwose ndabashimiye mukoreze aho.”

Vincent Usengumuremyi ubu ufite imyaka 32, yaduhaye ubuhamya bw’uko yageze muri SOS ari agahinja ubu akaba yaravuyemo umugabo ndetse akaba afite n’akazi mu kigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Yagize ati: “SOS yandihiye amashuri, baramvuye igihe narindwaye, icyari gikenewe cyose kugira ngo nige nsinde narakibonye, urumva rero nibo nkesha buri kintu cyose.”

Nyamagabe: Uhagarariye SOS ku Isi yasuye ikigo cya SOS Gikongoro

Kugeza ubu iki kigo cya SOS Gikongoro kikaba gifite abana b’imfubyi barererwamo bagera ku 107 ndetse n’abandi bataha bagera ku 123. Kikaba ari nacyo kigo kiza ku mwanya wa mbere mu karere ka Nyamagabe mu gutsindisha abana bafite amanota ya mbere kandi benshi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment