5

Abahungu bashinje abakobwa ko uko bakura ari nako bagira ingeso mbi.

6

Abagombaga guhembwa 16, 2 ntibabashije kuboneka.

Ababyeyi barakangurirwa kumvisha abana b’abakobwa agaciro bafite bityo nabo bakiremamo ikizere cyo kwiteza imbere ubwabo n’igihugu aho kubateruza ngo ubutunzi bwabo ni umugabo.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 15 Werurwe,2015 ubwo mu karere ka Nyagatare umuryango Imbuto Foundation wahembega abakobwa 16 batsinze neza ibizamini bya Leta biga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Mbere yo gutanga ibi bihembo, abitabiriye uyu muhango bahawe urubuga kugira ngo hagaragazwe impamvu nyamukuru idindiza uburezi bw’umwana w’umukobwa. Murekatete Agnes umwe mu babyeyi avuga ko ahanini umwana w’umukobwa yareberwaga mu ndorerarwamo y’ubutunzi bushingiye ku mugabo ashatse we bitari ngombwa ko yigeza kuri ubwo butunzi. Cyane ngo mu gace kahoze ari Umutara abakobwa benshi babuzwaga kwiga ahubwo bagateruzwa ababyeyi bishakira inkwano.

Abahungu bashinje abakobwa ko uko bakura ari nako bagira ingeso mbi.

Abahungu bashinje abakobwa ko uko bakura ari nako bagira ingeso mbi.

Uretse uruhare rw’imyimvire micye y’ababyeyi ku burezi bw’umukobwa, abana nabo ngo hari abagira uruhare gucikishiriza amashuli, ahanini abishora mu bishuko birimo uburaya.  Murerwa Shallon yiga ku ishuli ryisumbuye rya Karangazi. Asaba abakobwa bagenzi be kumva ko badakwiye gukura bayoba ahubwo bakura bakuza amasomo n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo bw’ejo.

Minisitiri Valentine Rugwabiza yasabye ababyeyi kugaragariza abakobwa agaciro bafite

Minisitiri Valentine Rugwabiza yasabye ababyeyi kugaragariza abakobwa agaciro bafite

Agaruka kuri iyi ngingo, minisitiri Valantine Rugwabiza w’umuryango w’afurika y’iburasirazuba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye ababyeyi kugaragariza abana b’abakobwa agaciro n’akamaro bafite mu muryango nyarwanda bityo nabo bakakubakira biteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.

Abana bahembwe bose uko ari 16 ni abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza mu mwaka ushize. Uretse ibikoresho by’ishuri buri wese yanashyikirijwe amafaranga ibihumbi 20 mu rwego rwo kubatoza kwizigamira hakiri kare. Kuva iki gikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta cyatangira mu mwaka wa 2005, hamaze guhembwa abakobwa basaga 3800, hatarimo abahembwe uyu mwaka.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment