Abanyarwanda bagiye baturuka hirya no hino muri Congo n’ahandi,bubakiwe na Croix Rouge amazu 180 yo guturamo, mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza.

Ndandu Marcel, ashinzwe guhuza ibikorwa bya Croix Rouge mu karere ka Nyabihu Avuga ko mu mazu 180 ateganijwe kubakwa, 160 muri yo amaze kuzura banayatuyemo hakaba hasigaye amazu 20 yonyine kandi nayo akaba ari hafi kuzura kuko ageze igihe cyo gusakarwa,n’abazayaturamo bakaba bahari.

 Croix Rouge yubakiye amazu 180 abahungutse

Ati “intego ya Croix Rouge ni ukugabanya ububabare bw’ikiremwamuntu,iyi akaba ariyo mpamvu bubakiwe aya mazu”. Yongeraho ko bari bafite ikibazo cyo kutagira aho baba kuko bari bamaze igihe kinini barahunze,ibyabo birangirika n’amazu yabo arasenyuka bituma babura aho baba.

 Croix Rouge yubakiye amazu 180 abahungutse2

Croix rouge ikaba yarakoze iki gikorwa mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abaturage. Amazu agizwe n’ibyumba 3,akagira ubwiherero n’urwogero ndetse n’igikoni.Kuri ayo mazu,hagiye hakorwa n’uturima tw’igikoni dufasha abo baturage mu mirire.

Croix Rouge yubakiye amazu 180 abahungutse3

Si ibyo gusa Croix Rouge yakoze,kuko yanabahaye n’intama 420 basabwa gufata neza kugira ngo zizabateze imbere.Ikindi abana biga bahawe ibikoresho byo kujyana ku ishuri kugira ngo barusheho kwiga neza.

Inzu abahungutse bubakiwe,buri imwe igihe ifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 500 by’amafarnga y’u Rwanda. Iteye ku buryo iturwamo n’imiryango 2 kuko buri muryango uba ufite igice cyawo gifite ibikwiriye.

Kayitankore Damien,umwe mu bubakiwe,avuga ko bubakiwe amazu meza bishimira cyane,bagashimira Croix Rouge na Leta y’u Rwanda badahwema kubitaho. Yongeraho ko bashimishwa n’ibikomeje kubakorerwa ngo biteze imbere kandi barusheho kubaho neza.

Nyiraguhirwa Suzana avuga ko inzu bubakiwe zujuje ibisabwa byose ngo umuntu abemo kandi avuga ko ari igikorwa kinejeje cyane kandi gikomeye bakorewe.

Igikorwa cyo kubaka aya mazu,cyatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014.Kugeza ubu yose akaba yenda kuragira,aho 160 muri yo yamaze guturwamo. Aya mazu yubatswe mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu,uyu mudugudu ukaba ahanini utuwemo n’abahungutse n’abimuwe muri Gishwati.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment