Kayonza: Imiyoboro ya Migera yagabanyije ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza

Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko babonye agahenge ku kibazo cy’amazi nyuma yo kubakirwa umuyoboro w’amazi wa Migera III. Ibi babivuze tariki 17/03/2015 ubwo akarere kashyikirizwaga ku mugaragaro uwo muyoboro mushya wubatswe ku nkunga y’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Kayonza: Imiyoboro ya Migera yagabanyije ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza

Ako gace kari gasanzwe karimo indi miyoboro ibiri y’amazi (Migera I na Migera II) yari itagikora ariko na yo yarasanwe, abakoresha ayo mazi bakavuga ko yagabanyije ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza bari bafite.

Abo twavuganye bavuga ko bavomaga amazi y’ibishanga n’ibidamu inka zinyweramo ababishoboye bakayateka cyangwa bakayashyiramo imiti iyasukura. Gusa ngo hari n’abayakoreshaga uko bayavomye akabatera indwara ziterwa n’umwanda.

Kayonza: Imiyoboro ya Migera yagabanyije ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza

Uretse abaturage basanzwe, ikibazo cy’ibura ry’amazi cyagiraga ingaruka ku bitaro bya Rwinkwavu n’ibigo by’amashuri byo muri ako gace. Iyo miyoboro y’amazi izageza amazi ku baturage bagera ku bihumbi 30 wongereyeho ibitaro bya Rwinkwavu, ibigo nderabuzima bibiri, ibigo by’amashuri birindwi ndetse n’udusantere tw’ubucuruzi muri ako gace.

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Gihinda bavuga ko bajyaga batakaza umwanya wo kwiga bagiye gushaka amazi mu bishanga ngo bakore isuku, ariko kuva aho begerejwe amazi y’uwo muyoboro ngo basigaye biga neza nk’uko Nyiransengimana Seraphina wiga muri iryo shuri abivuga.

Kayonza: Imiyoboro ya Migera yagabanyije ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza

Iyo miyoboro uko ari itatu izamuye akarere ka Kayonza ku gipimo cya 10% by’abaturage babona amazi meza nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John yabivuze. Avuga ko mbere y’uko uwo muyoboro wubakwa abagerwaho n’amazi meza mu karere kose bari 61%, ariko ubu bakaba ari 71% kandi ngo hari ingamba zo gukomeza kuzamura ibyo bipimo uko ubushobozi buzajya buboneka.

Minisitiri w’umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka uwo muyoboro no gusana iyari yarangiritse. Yibukije abaturage ko ibyo bikorwa ari ibyabo kandi bakwiye kubibungabunga kugira bizabagirire akamaro ku buryo burambye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment