Bamwe mu bana biga mu ishuli rya ADEGI Gituza, bafashwa n’Umuryango Plan Rwanda

Bamwe mu bana biga mu ishuli rya ADEGI Gituza, bafashwa n’Umuryango Plan Rwanda

Abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi barerera mu ishuli ryisumbuye rya ADEGI Gituza riherereye mu Murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bishimira ubufasha bahabwa n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Plan Rwanda.

Ibi aba barezi babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 11/3/2015, ubwo iri shuli ryasurwaga n’abaterankunga baryo aribo Plan Rwanda mu rwego rwo kureba aho ireme ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa rigeze.

Rutayisire Landouard ni Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuli ryisumbuye rya ADEGI Gituza, avuga ko kuva uyu muryango watangira gutera inkunga iki kigo hari byinshi byiyongeye mu ireme ry’uburezi ku bana b’abakobwa.

Agira ati:” Kuva Umuryango wa Plan utangiye kudufasha mu burere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa, tubona hamaze kubaho impinduka zifatika kuko dufatanyije n’ababyeyi barerera muri iri shuli tubona umwana w’umukobwa agenda atinyuka yumva ko nawe ashoboye.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire (discipline) muri iri shuli Nyiraneza Beatrice, avuga ko nta gushidikanya abana b’abakobwa barererwa muri iki kigo ari intangarugero mu karere kose, ibi akaba abishingira ko nta kibazo cy’inda z’indaro kiragaragara na rimwe muri iki kigo nk’uko byagiye bikunda kugaragara ahandi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Manzi Theogene, mu butumwa yahaye abanyeshuli barererwa muri iki kigo, yababwiye ko ubukene nyabwo butaba mu mufuka ahubwo ko ubukene bubi ari ubwo mu mutwe, akaba yabasabye kwiga bashyizeho umwete kuko aribo igihugu gitezeho ubuzima bw’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Manzi Theogene

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Manzi Theogene

Umuryango utegamiye kuri Leta wa Plan Rwanda usanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo mu bijyanye n’uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu muryango kandi umaze kubaka mu karere ka Gatsibo ishuli ry’ikitegererezo rizajya ritoza abarimu bazigisha abandi (Teacher Training College), iri shuli riherereye mu Murenge wa Kabarore rikaba ryaruzuye ritwaye akayabu ka miliyoni 500 y’u Rwanda.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment