Umuhango wo guhemba abakobwa batsinze neza

Umuhango wo guhemba abakobwa batsinze neza

Abanyeshuri bitabiriye umunsi wo guhemba bagenzi babo

Abanyeshuri bitabiriye umunsi wo guhemba bagenzi babo

Gushishikariza abana b’abakobwa kwirinda ibyababuza kugera kunzozi zabo, Ni ubutumwa bw’umugore w’umukuru w’igihugu Janet Kagame bwatanzwe na minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Judith Uwizeye mu karere ka Gakenke muri gahunda ya Imbuto Foundation yo guhemba abana b’abakobwa 32 bo mu turere twa Gakenke, Rulindo na Burera batsinze neza mu bizamini bya leta

Mubutumwa yahawe, Minisitiri Uwizeye yavuze ko hakigaragara abana ba bakobwa badatsinda kumanota menshi kuko abaza mu cyikiro cyambere bakiri bakeya bikaba aringombwa kwongera imbaraga kumpande zose kugirango haboneke abana ba banyabwenge

Ngo haracyagaragara ikibazo cyo gutwita kw’abana babangavu nk’inzitizi ikomeye cyane mu burezi bw’abana ba bakobwa, minisitiri akaba yasabye abayobozi kutajenjekera uwo ariwe wese ugaragayeho guhohotera cyangwa gushuka umwana kuburyo n’abana badakwiye kwita kubyakanya gato barebesha amaso

Agira ati “ndashishikariza abana ba bakobwa nkabagerwaho n’ingaruka zikomeye zuku gutwita ko bakwiye kutita kubyakanya gato barebesha amaso yabo,ahubwo buri gikorwa bagiye gukora bakabanza kugitekerezaho nkabasaba kurinda inzozi zanyu icyo aricyo cyose cyababuza kuzigeraho”

Aimeline Karigirwa numwe igikorwa cyo guhemba abana ba bakobwa cyatangiriyeho mu mwaka 2005 aza no kwongera guhembwa mu mwaka wa 2008 ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye, nyuma yo kurangiza kwiga ibijyanye n’ubuvuzi rusange muri Kaminuza akaba akorera kubitaro bya Butaro, yabwiye abana ba bakobwa ko nta mpamvu nimwe ishobora kubabuza gutsinda nka basaza babo

Ati “ndi umwana w’umukobwa wakuze mfite intego nshaka kugeraho, biriya byo kuvuga ngo abakobwa tujya mu mihango njye nakuze nyijyamo ariko buriya biterwa n’imyumvire ya buri muntu kuko iyo ufite gahunda wihaye hari gihe uza ukiga kandi n’abana ba bahungu ukabarusha, njye niga muri troncomme nta muhungu wigeze andusha ngo nuko ari umuhungu”

Sandrine Uwase niwe mwana w’umukobwa wahize abandi bakobwa barangizaga amashuri yisumbuye akaba yahembwe mudasobwa, yasabye bagenzi be kwiga bashizeho umwete kuko burya guhembwa ntawe bidashimisha ariko kandi ngo abakobwa bakwiye gutinyuka kwiga n’imyuga kuko nayo bayishobora

Ati “ndabashishikariza kwiga ibintu bya technique kuko abana b’abakobwa ntabwo bashishikarira kwiga imyuga, nka njye ndangije muri public works nabihisemo mbona ko aribintu byiza byangirira akamaro niyo mpamvu mbashishikariza nabo kuba babikurikirana kuko nibyiza”

Ni kunshuro ya 10 Imbuto Foundation ihembye abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi, kuva igikorwa cyantangira muri 2005 mu gihugu hose hamaze guhembwa abana 3800 biyongeraho 217 bo muri uyu mwaka.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment