Rusizi: Paruwasi gatulika ya Mushaka yasohoye igitabo kubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’imyaka myinshi Paruwasi gatulika ya Mushaka iherereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Rwimbogo  iharanira kugera kubikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge  ibinyujije mubiganiro bitandukanye byo guhuza abanyarwanda bahemukiye bagenzi babo n’abahemukiwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ibikorwa byatangijwe na  Padiri Ubald Rugirangoga, mu cyo bita urugendo rw’amezi 6, nyuma hakabaho gusaba no gutanga imbabazi kuri ibi byiciro byombi, iyo  paruwasi yanasohoye igitabo gikubiyemo ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside.

Nk’uko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Jean Erci Nzamwita yabisobanuriye itangazamakuru mu ishyirwa ahagaragara ry’iki gitabo, cyitwa ’’Imbabazi mu gusana iteme ry’imibanire myiza y’abanyarwanda’’, ni igitabo kivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rukorwa muri iyi paruwasi gatulika ya Mushaka, cyanditswe hagamijwe kubwira abadashobora kugera I Mushaka  uko uru rugendo rwatangijwe,bakaba bashobora kubibona binyuze muri nyandiko.

Padiri mukuru wa paruwasi ya mushaka, Nzamwita  Erick avuga ko iki gitabo kigizwe n’ibice 4 by’ingenzi , icya mbere kivuga uko urugendo rwo gutangira kunga abanyarwanda rwatangiye muri iyo paruwasi, igice cya kabiri kigizwe n’inyigisho zitandukanye zitangwa muri gahunda yokongera kubanisha abanyarwanda naho igice cya gatatu gikubiyemo  ibikorwa biherekeza urwo rugendo birimo ibyo guhongera icyaha cya Jenoside igihe abakoze uru rugendo barangije izo nyigisho,igice cya kane kikaba ari umwanzuro.

Rusizi: Paruwasi gatulika ya Mushaka yasohoye igitabo kubumwe n’ubwiyunge.

Iby’urugendo ruvugwa mu gitabo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyasohowe na paruwasi ya Mushyaka rwatangijwe mu mwaka wa  2008, hagamijwe kunga abakoze jenoside n’abayikorewe  ,nyuma ya sinode idasanzwe yabaye muri kiliziya gatulika mu mwaka wa 2000 ku kibazo cy’irondakoko, umwanzuro wa mbere wasohotse muri  Diyoseze ya Cyangugu ukaba waragiraga uti ’’gukemura ikibazo cy’irondakoko’’ aho ni naho paruwasi ya Mushaka yahereye itangiza iyi gahunda yo kongera guhuza abanyarwanda nyuma y’urwangano rwari ruri hagati y’abanyarwanda barebanaga ayi’ngwe kubera ubuhemu bukomeye abahutu bamwe bari bakoreye bagenzi babo b’abatutsi.

Padiri Nzamwita Erick yemeza ko kuva aho iyi gahunda itangiriye yatanze umusaruro ukomeye, aho abantu 126 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo bahekuye ku mugaragaro kandi izo mbabazi muby’ukuri ngo bakaba barazisabye bibavuye kumutima ntakindi cyihishe inyuma.

abiciwe ababo muri Jenoside bitewe nabo bemeye guha bagenzi babo imbabazi zidasubirwaho bitewe n’uko babohotse bakababwizwa ukuri kubikorwa ndenga kamere babakoreye nkuko bitangazwa na Padiri Nzamwita.

igikorwa cy’urugendo kiracyakomeje muri iyi paruwasi  kuko hari abandi banyarwanda bahemutse bataratera intambwe nka bagenzi babo bityo bikaba byifuzwa ko bagera ikirenge mucyabagenzi babo.

ni muri urwo rwego Padiri Nzabamwita avuga ko iki gitabo kizabera abandi banyarwanda umucyo baba abahemutse n’abahemukiwe ndetse nabandi muri rusange muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu gitabo ’’Imbabazi mu gusana iteme ry’imibanire myiza y’abanyarwanda’’ Padiri Jean Eric Nzamwita avuga ko bashima uruhare runini cyane rwagizwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame,madame wa Nyakubahwa perezida wa Repubulika, kugirango gishyirwe ahagaragara, agashima Diyoseze gatulika ya Cyangugu n’abayoboke bayo ,n’umwepisikopi wayo Nyiricyubahiro Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, komisiyo yigihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

ku bw’umwihariko hashimwe abakoze uru rugendo haba abahemukiye bagenzi babo n’abahemukiwe bemeye kongera kwiyunga nyuma ya Jenoside ubu bakaba bari gusenyera kumugozi umwe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment