Rusizi

Mu rwego rwo gufasha abaturage bafite abana bagaragarwaho n’ikibazo cy’indwara zikomoka ku mirire mibi kugira ngo bagire  ubuzima bwiza, imiryango ifite abo bana mu mirenge yose yo mu karere ka Rusizi yorojwe amatungo magufi y’ihene, aho buri muryango wagiye uhabwa ihene imwe kugirango zibafashe kurwanya izo ndwara, ni igikorwa cyakozwe kubufatanye bw’akarere ka Rusizi n’umuryango wa  Unicef wita kubana .

Rusizi2

Abaturage borojwe amatungo barimo Muhawenimana Marie na Nyirarukukundo, bavuze ko azababera imbarutso yo kugera ku iterambere kubw’umwihariko barwanya  indwara zikomoka kumirire mibi cyane cyane izibasira abana bato bigatuma havuka ibibazo byo kudindira mu mikurire yabo.

Ku ruhande rw’akarere ka Rusizi, umuyobozi ushinzwe ubuzima Gatera Egide yasabye abaturage borojwe ihene kuzifata neza borozanya, bazibyaza umusaruro muburyo bwose kubw’umwihariko barwanya imirire mibi dore ko ariyo ntego nyamukuru yo kuboroza ayo matungo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi Dr. Akintije Simba Calliope avuga ko amatungo azafasha abaturage kubunganira kurwanya imirire mibi kuko ngo bazabona ifumbire bityo bakabasha kwiteza imbere mubihingwa,cyane cyane bahinga imboga rwatsi n’ibindi bifasha kugirango abana babo babone indyo yuzuye.

Mu karere ka Rusizi, imiryango 1968 niyo izorozwa amatungo magufi mu rwego rwo ku Rwanya imirire mibi, mu cyiciro cya mbere imiryango 525 niyo yorojwe kuburyo muri buri mudugudu hagiye havamo umuturage umwe. ku ikubitiro iki gikorwa cyahereye mu mirenge ya Rwimboga, Gihundwe na Butare.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment