Visi meya Mazimpaka yafatanyije nabafatanyabikorwa Peace Corps na USAID Ejo Heza gutangiza igikorwa

Visi meya Mazimpaka yafatanyije nabafatanyabikorwa Peace Corps na USAID Ejo Heza gutangiza igikorwa

Mu rwego rwo gufasha ingo gucunga neza umutungo wazo, kuzigama no kumenya gushora imari, umushinga USAID Ejo Heza ku bufatanye n’akarere ka Ngororero watangije gahunda yo kwigisha ingo, bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku gucunga imari kwizigamira ndetse no gukorana n’amabanki mu bikorwa bibyara inyungu.

John Ames, Chief of Part USAID Ejo Heza avuga ko bifuza gufasha Leta kugera ku ntego zayo

John Ames, Chief of Part USAID Ejo Heza avuga ko bifuza gufasha Leta kugera ku ntego zayo

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015, abambere batsinze amasomo 13 yose hamwe bahawe ndetse n’imikoro bahabwa gukorera mu ngo zabo bakaba barahawe inyemezabumenyi zabo ndetse banemererwa kuzamurwa mu kiciro gikurikiyeho. Abahawe ibi byemezp ni 60 bo mu mirenge ya Hindiro na Matyazo, no abandi 19 ntibabashije gutsinda amasomo bakaba bazayasubiramo.

John Ames, umuyobozi mukuru wa USAID Ejo Heza mu Rwanda avuga ko Kimwe mu byatumye USAID izana iyi gahunda mu karere ka Ngororero ari ugufasha Leta kuzamura umubare w’abanyarwanda bizigamira ndetse bakanakorana n’amabanki, nyuma y’uko bigaragaye ko 60% by’abatuye igihugu aribo bakorana nayo.

Akomeza avuga ko hari n’abaturage badahagurukira kwizigama, cyangwa kumenya gukoresha amafaranga y’urugo maze bagahora bahomba kubera ubumenyi bukeya kandi bidakwiye gukorera mu gihombo. John Ames yemeza ko iyi gahunda ya USAID Ejo Heza yamze gutuma kwizigamira mu matsinda akorana n’uyu mushinga byarazamutseho 23%, iyi ntambwe ikaba ari nziza.

60 batsinze amasomo bagaragaza mu gakino uko batangiye kuzigama

60 batsinze amasomo bagaragaza mu gakino uko batangiye kuzigama

Ubu buryo bushyashya burimo kugeragezwa mu matsinda 24 mu gihugu hose, mu gihe andi 150 arimo gutegurwa harimo n’ayo mu karere ka Ngororero. Iyi gahunda ikaba igabanyijemo ibyiciro bine mu gukurikirana amatsinda. Icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumweru 16 aho abagize amatsinda bahabwa ubumenyi mu kuzigama, kubara ingengo y’imari n’ibindi.

Abaturage bifuje ko iyi gahunda yabageraho ari benshi

Abaturage bifuje ko iyi gahunda yabageraho ari benshi

Igice cya kabiri cy’amezi 2 kigizwe no gushyira mu bikorwa ibyo bize mu gice cya mbere, igice cya gatatu cy’ibyumweru 8 biga gukora no gucunga imishinga naho igice cya nyuma kigizwe n’amezi 4 kikaba ari ugushyira mu bikorwa ibyizwe mu gutegura no gucunga imishinga. Muri rusange mu gihugu hose abanyamuryango 638 bo mu turere 11 tw’u Rwanda, aho 78% muri bo ari abagore.

78% by’abakurikirana iyi gahunda ni abagore

78% by’abakurikirana iyi gahunda ni abagore

Uwizeyimana Blandine, Uwajeneza Donatha na Nyirangirinshuti Dativa bakurikiranye aya masomo ndetse bakayatsinda bavuga ko mbere batari basobanukiwe no gucunga umutungo w’urugo, bakaba barahoranaga amakimbirane n’abagabo babo ku micungirwe yawo ndetse bakaba baratinyaga gukorana na banki. Nyuma yo gutangira guhabwa amasomo n’uyu mushinga, ubu buri wese akaba afite umushinga we wunguka kandi abikesha banki.

usaid

Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero avuga ko bashimira abafatanyabikorwa nkaba kuko babafasha kwesa imihigo baba barasinyanye na Perezida wa Repubulika. Yizera ko umubare w’abatuye akarere bakorana n’ibigo by’imari nk’inzira ikomeya mu kongera ubukungu uzakomeza kwiyongera wihuta ndetse ngo ntibazatinda kugera 100% by’abaturage bakorana n’amabanki n’ibigo by’imari.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment