Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, abaturage batuye mu gace gakorerwamo n’ibitaro bya Muhororo hamwe n’abarwayi n’abarwaza babo 117 bari muri ibi bitaro kuwa 15 Gashyantare 2015, bashimiye ubuyobozi bw’ibi bitaro hamwe n’abakozi babyo ku buryo bitaho abarwayi n’abarwaza babo.

Mu bitaro bya muhoro hakorewe umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abarwayi, ukaba warakozwe ku bufatanye bw’abihayimana b’aba Dominicani bo ku rwego rwa gatatu (abihaye imana ariko bakaba bemererwa gushaka), hamwe n’ibitaro bya Muhororo.

Gatumba: Ibitaro bya Muhororo byashimiwe uko byita ku barwayi n’abarwaza babo

Mbere yo kubaha inkunga, umuyobozi w’ibitaro yabasobanuriye akamaro k’uyu munsi

Ni ku nshuro ya 23 uyu munsi mukuru wabaye ku rwego mpuzamahanga kuko washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri mu mwaka w’1992. Mu bitaro bya Muhororo uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 10 kuva mu mwaka wa 2005, naho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba ari ubwa mbere byifatanyije n’aba fransisikani basanzwe bategura uyu munsi.

Gatumba: Ibitaro bya Muhororo byashimiwe uko byita ku barwayi n’abarwaza babo

Iyi ni inzu abarwaza bugamamo iyo abaganga barimo kuvura

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo Docteur Ahishakiye Emmanuel avuga ko bafashe icyemezo cyo kwifatanya n’aba bihaye Imana kubera ko bamaze kumva neza agaciro uyu munsi ufite mu guhumuriza abarwayi no kubasubiza ubuzima, kandi bakaba bazakomeza iki gikorwa.

Gatumba: Ibitaro bya Muhororo byashimiwe uko byita ku barwayi n’abarwaza babo

Abarwayi bakinnye umukino bigana uko bafatwa kuri ibi bitaro (bishimira uko bafashwe)

Ntirandekura Vedaste ukuriye aba Fransisikani bo ku rwego rw gatatu basanzwe bategura iki gikorwa avuga ko bishimiye ubu bufatanye kuko ibitaro aribyo bigira uruhare runini mu kwita ku barwayi. Abarwaza nabo bagaragaza ko bishimiye uburyo bafatwamo muri ibi bitaro harimo kuba barubakiwe inzu bicaramo iyo abagnga bari mu kazi, kuba bafite ibikoni n’aho bakorera isuku, kuba babona aho baryama n’ibindi.

Gatumba: Ibitaro bya Muhororo byashimiwe uko byita ku barwayi n’abarwaza babo

Mu gitambo cya misa, abarwayi n’abarwaza bizejwe ubuzima banasabwa kwihangana

Ubwo uyu munsi wizihizwaga, abarwayi bo muri ibi bitaro 117 bari bahari basabwe kwirinda magendu ikunze kugaragara cyane ku bagore batwite, ndetse bakanabikangurira na bagenzi babo. Abakozi b’ibi bitaro bafatanyije n’abafaransisikani bakaba barakusanyije inkunga y’amafaranga 684 000frw, yaguzwemo ibishyimbo, ifu y’igikoma, n’ibikoresho by’isuku byahawe abo barwayi.

Gatumba: Ibitaro bya Muhororo byashimiwe uko byita ku barwayi n’abarwaza babo

Aba faransisikani nibo bari basanzwe bakora umunsi mukuru w’abarwayi

Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi usanzwe wizihizwa ku itariki ya 11 Gashyantare. Ibitaro bya muhororo bikaba ari bimwe mu bitaro bibiri byo mu karere ka Ngororero hamwe n’ibitaro bya Kabaya.

Abakozi b’ibi bitaro bakusanyije inkunga ni abaganga 7 n’abaforomo 42, banashyiraho agasanduku gakusanyirizwamo amafaranga yifashishwa mu kugoboka abarwayi badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira serivisi bahabwa.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment