Mu gihe kingana n’imyaka itatu Croix Rouge y’u Rwanda yatangije umushinga uzafasha abaturage batishoboye kwizamura bakava mu bukene cyane bikemurira ibibazo by’ubuzima bibangamira iterambere ryabo.

Nk’uko byatangajwe na Bwana Ntakirutimana Emmanuel,  umuyobozi w’ishami  ryo gufasha guteza imbere za  Progaramu muri Croix Rouge y’u Rwanda , mu  gihe cy’imyaka itatu abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda na Busanze batishoboye bazafashwa  mu bintu bitandukanye.

Mu gutangira umushinga abakorerabushake bahawe ibikoresho

Mu gutangira umushinga abakorerabushake bahawe ibikoresho

Ku ikubitiro aba baturage batangiye gufashwa mu guhindura imyumvire. Iki gikorwa kikaba gikorwa n’abakorerabushake bakora ubukangurambaga  urugo ku rugo, cyangwa bakifashisha uburyo bwa sinema. Ubukangurambaga bukorwa harimo gukangurira abaturage kugira isuku birinda indwara ziterwa n’isuku nke, kuboneza imirire bakangurirwa guhinga imboga no gutegura indyo yuzuye, hari kandi kubakangurira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kuboneza urubyaro, n’ibindi.

Nkuko Ntakirutimana abivuga, hari ibindi bikorwa bikomeye umushinga izibandaho. Muri byo harimo gufasha abatishoboye kwibumbira mu makoperative bagatozwa kwizigamira nyuma bakazunganirwa baterwa inkunga mu mishinga bazaba bihitiyemo. Hazasanwa imiyoboro y’amazi, abatishoboye bazubakirwa ubwiherero, imiryango itishoboye izahabwa amatungo magufi n’amaremare.

Hazitabwa ku buzima bw’abana bato

Hazitabwa ku buzima bw’abana bato

 Abakorerabushake bahawe ibikoresho bizabafasha kunoza akazi kabo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gashyantare nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza ibikoresho binyuranye bizafasha abakorerebushake kugera ku nshingano z’ubukangurambaga mu midugudu bashinzwe. Mu bikoresho bahawe bifite agaciro ka miriyoni 7 bigizwe n’imyambaro, amagare, moto, ibikoresho byifashishwa mu gupima imikurire y’abana uburebure n’ibiro, ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’umuganda,  n’ibindi.

Mahirwe Jeanne umwe mu bakorerabushake bashinzwe ubukangurambaga, avuga ko ibikoresho yahawe bigiye gutuma arushaho kunoza akazi yari yaratangiye. Avuga ko bimworoheye kujya azenguruka umudugudu wose kuko ahawe igare rimufasha. Yizeye ko ijana ku ijana azagera ku ntego yo kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye bo mu mudugudu ashinzwe.

Umushinga nk’uyu Croix Rouge y’u Rwanda ikaba iwutangira nyuma y’isesengura ry’ibibazo ku batishoboye ariko yifashishije n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’aho umushinga izakorera.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment