Abana bazarihirwa n’umuryango African Stusents’ Education Fund (ASEF)

Abana bazarihirwa n’umuryango African Stusents’ Education Fund (ASEF)

Abana bazarihirwa n’umuryango African Stusents’ Education Fund (ASEF)

Ubwo tariki ya 24/01/2015 abanyeshuri barangije amashuri abanza bajya mu mashuri yisumbuye ndetse n’abarangije icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Rutsiro  babonaga umushinga uzabarihira batangaje ko bishimishije cyane kandi ngo bazabyaza umusaruro ayo mahirwe babonye.

Abanyeshuri batewe inkunga n’umushinga w’abanyamerika ukorera mu Rwanda ushinzwe gufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, witwa African Stusents’ Education Fund (ASEF), watoranyije Abanyeshuri 33 uzarihira, abazarihirwa batangaza ko bari baratangiye kwiheba kuko babonaga ko byashobokaga kutazakomeza amasomo yabo kubera ubukene.

Uwineza Josiane Wigaga kuri College Ya kivumu arangije icyiciro rusange  cy’amashuri yisumbuye ati” kuba mbonyue umushinga ugiye kundihira biranshimishije kandi bizampa imbaraga ndusheho kwiga nshishikaye kugira ngo ntazakoza isoni uyu mushinga”

Si uwineza gusa washimishijwe no kuba agiye kurihirwa kuko na Ngizwenimana Fabrice arangije amashuri abanza akaba agiye mu mashuri yisumbuye yagize ati” ndishimye cyane kuba ngiye kwiga nta kibazo mfite cy’amafarangay’ishuri n’ibikoresho kandi bizamfasha mu mitsindire ”.

Umunyamerika Devin Maloney uhagarariye ASEF yatangaje ko bita cyane ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kandi akaba yabwiye abatoranyijwe gushyira ho umuhate bakabyaza umusaruro ubu bufasha kugirango bazagire ejo hazaza heza.

Abana bazarihirwa n’umuryango African Stusents’ Education Fund (ASEF) bakora ikizami

Abana bazarihirwa n’umuryango African Stusents’ Education Fund (ASEF) bakora ikizami

Yagize ati” ASEF ifasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batishoboye abazarihirwa nkaba mbasaba kuzabyaza umusaruro ubufasha bahawe kugirango bazagire ejo hazaza heza”

Abana bafashwe ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bagakora ibizamini, abatsinze 33 ba mbere nibo bemerewe ubufasha.

Ubu muri rusange ASEF ifite abana b’abanyeshuri ifasha bagera kuri 600 mu gihugu hose ikaba itanga amafaranga y’ishuri, ibikoresho abanyeshuri bifashisha bari ku ishuri birimo matora n’ibyo kwiyorosa,indobo,amakaye n’amakaramu n’ibindi.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment