Rusizi: Imiryango makumyabiri irishimira amatungo yorojwe n’itorero rya Anglican

 

Mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani Itorero rya Anglican Diyoseze ya Cyangugu ribinyujije mu muryango waryo w’abategarugori(Mothers’union)ryoroje  abaturage bagizwe n’imiryango 20 itishoboye yo mu murenge wa Gashonga  mu karere ka Rusizi.

Rusizi: Imiryango makumyabiri irishimira amatungo yorojwe n’itorero rya Anglican

 

Buri muryango wahawe ihene imwe, mbere yo guhabwa ayo matungo magufi,imiryango yabanje guhabwa amahugurwa mubijyanye no gukora uturima tw’igikoni,inafashwa guhingamo imboga zitandukanye , iyi miryango yari isanzwe ihura n’ikibazo cy’indwara zikomoka kumirire mibi  ikaba itangaza ko igiye gusezerera izo ndwara .

Umuryango Mothers’union ukorera muri iri torero mubusanzwe ufite mu nshingano zawo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana,kugirango babigereho bakaba bagomba  gufasha ababyeyi bo mu miryango ikennye cyane,guhera ku batwite kugera ku bafite abana bafite imyaka 3, kuko ngo byagaragaye ko iyo umwana uri muri icyo kigero yitaweho neza, yaba ari we cyangwa nyina bakabona indyo yuzuye ngo bituma babasha kugira ubuzima bwiza.

Nyiramirindi Jeanne wo mu mudugudu wa Nyabihanga, akagari ka Kamurehe umurenge wa Gashonga, ni umwe mubaturage borojwe kuri izohene avuga ko kuba yabonye itungo ry’ihene ngo bimuremyemo icyizere cyo kwikura mubukene abikesha guhinga akeza kubera ifumbire iryotungo rizamuha dore ko ngo yari asanzwe ahinga ntiyeze kubera ikibazo cyo kutagira ifumbire

Pasiteri Nyiransabimana Berthe wari uhagarariye itorero  Anglican muri iki gikorwa akaba  ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muryango yadutangarije ko mugutanga iyi mfashanyo batarobanura amadini, akaba anavuga ko nyuma yo kubafasha badahagararira aho,kuko ngo bakomeza no kubakurikirana bababa hafi kugirango babageze ku rwego rwo kwifasha ubwabo

kandi ngo babakangurira kwitabira ibikorwa byo kwizigamira no kugurizanya kugirango babashe kwiteganyiriza ejo hazaza

Icyakora ngo hari aho  byagiye bigaragara ko hari abahabwa amatungo mu buryo bwo kubafasha  gutya  ugasanga bamwe  bayafashe nabi cyangwa barayagurishije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka  Rusayo kabereye mo iki gikorwa Musabyemariya Solina,  yavuze ko bazabikurikirana ku buryo amatungo yatanzwe azagera ku ntego abayabahaye babifuzaho.

Muri aba borojwe abenshi bavuga ko ari ubwa mbere  bahawe amatungo bityo ngo bakaba bizeye kuyabyaza umusaruro ku buryo bugaragara.

Umushumba wa paruwasi ya Anglican ya Gashonga, Pasiteri Ndagijimana Ephraim, yavuze ko zimwe munshingano z’itorero ari ugufasha abatishoboye  akaba avuga ko bazakomeza kubitaho igihe cyose kugira ngo bagere kurwego rwo kwigira.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment