Ruhango Hateguwe igiterane cy’iminsi 14 gishisikariza abaturage kugira ubuzima bwiza

Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi intara ya Mujyejuru mu karere ka Ruhango, ryateguye igiterane cyizamara ibyumweru bibiri kigamije gukangurira abaturage kumenya Imana, ariko banita ku buzima bwabo aho bagenda bigishwa indwara zitandukanye n’uburyo zakwirindwa.

Iki giterane cyatangiye tariki ya 10/01/2015 kikazasozwa tariki ya 24/01/2015, biteganyijwe ko nibura kizajya kitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 3 na 4.

Hategekimana Calixte umuyobozi w’intara y’ivugabutumwa ya Mujyejuru y’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Ruhango, avuga ko biteguye umusaruro mwiza uzava muri iki giterane, kuko ngo cyateguwe hagamijwe kubwira abantu kwitegura neza Imana, ariko kandi bakazajya banafata umwanya wo gusobanurira abantu uburyo bagomba kubaho mu buzima bwiza birinda indwara zitandukanye.

Niyombaza Tito n’umwe mu bapasiteri batanga inyigisho zerekeranye n’ubuzima muri iki giterane kibera ku biro by’akarere ka Ruhango, tariki ya 11/01/2015, yabwiye abakiristu bari bitabiriye iki giterane ko azabigisha uburyo ibiryo bitunganywa kurinda umuntu abigejeje mukanwa n’uko byongera bikamusohokamo.

Ku ikubitiro akaba yabanje kubigisha uko ibiryo bigera mu kanwa n’ingaruka bigira ku menyo iyo nta suku ihagije ikozwe. Ababwira uko bagomba kwirinda ibyakwica amenyo yabo nibura bayoza gatatu ku munsi.

Abakirisitu bitabira iki giterane, bagahamya ko bazacyungukiramo byinshi, kuko inyigisho zihatangirwa zibareba cyane kandi zikaba zibafasha mu kwita ku buzima bwabo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment