Nyamagabe: Abaturage bashima iterambere bagezwaho n’abanyamadini n’amatorero

 

Abaturage bashima iterambere bagezwaho n’abanyamadini n’amatorero, binyuze mu guteza imbere uburezi hubakwa amashuri, hakubakwa amavuriro n’ibindi bikorwa by’ubufasha birimo nko, kubatangira mutuweli, kugabirwa amatungo no kubakirwa.

Nyamagabe: Abaturage bashima iterambere bagezwaho n’abanyamadini n’amatorero

 

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2015, ubwo hizizwaga yubile y’imyaka 25 umuryango w’ababikira w’abari b’umwete umaze ushinzwe, mu mudugudu wa Gashasha, akagari ka Gatare,umurenge wa Gatare, akarere ka Nyamagabe, abaturage bashimye uruhare ababikira bagize mu iterambere ryabo.

Abaturage bitabiriye ibirori badutangarije ko, ababikira bagize uruhare runini mu kubatezimbere no kubakura mu bukene bafasha abatishoboye.

Uwitwa Tasiyana Nyirantibuka yagize ati: “ababikira batugejeje kuri byinshi kandi byiza, tumaze kumenyana baturereye n’abana bubaka ishuri ry’incuke, abandi bagiye babakene babafasha, bakabubakira cyangwa se bakabagurira amasambu nk’umuntu utishoboye.”

Uwitwa Mariya Kwitamba nawe yagize ati: “nari narabuze aho mba nkapha kurara aho mbonye, nuko umubikira mameya aranyubakira ubu ndaho merewe neza n’abana banjye, nari narabuze aho mba merewe nabi, antangira mutuweli ubu ndivuza, narimaze imyaka 2 ndwariye mu rugo”

Guverineri w’intara y’amajyepho, akaba n’umushyitsi mukuru, Bwana AlphonseMunyentwali muijambo yageje kubitabiriye bari mo abayobozi bo ku rwego rw’intara, akarere ndetse n’abanyamadini n’amatorero batandukanye, yashimye uruhare bagira mu iterambere ry’umuturage.

Yagize ati: “ibikorwa dufatanya na kiliziya gatulika n’imiryango yabihayimana, tubiha agaciro gakomeye cyane, wenda izina ry’ubufatanya bikorwa tuzarihindura tubite izina riremeye kurushaho, ariko tubivuga twumva byuzuye, twumva ko dufatanya.”

Uyu muryango w’ababikira ukaba warageze mu Rwanda mu w’1990, ubasha kubaka ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ishuri ry’inshuke, wubakira abatishoboye ndetse n’abirukanwe muri tanzaniya 70, utanga n’inka 200.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment