Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yadutangarije ko ashimira umushinga PPIMA igikorwa cy’ibiganiro mpaka utegura kigahuza abaturage n’abayobozi bityo bakabasha kumenya ibyo abaturage bifuza n’ibibazo bahura nabyo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko nyuma yo kwakira ibiba byavuye mu isuzumabikorwa rikorwa na PPIMA akarere gakomeza gukurikirana ibyo gashobora gukosora kakabikora, ndetse aho katabishoboye bagakora ubuvugizi kandi ngo ibyinshi mu byagaragajwe birakemurwa.

Uyu mushinga wifashisha icyo wita ikarita nsuzuma mikorere maze abakozi bawo bakazenguruka mu baturage babaza uko bahabwa serivisi mu bikorwa baba bahisemo, uruhare babigiramo n’uko bifuza ko bikorwa, nyuma bikagaragarizwa ubuyobozi bw’akarere buri kumwe n’abaturage bahagarariye abandi, nk’abavuga bikumvikana hamwe n’abagira uruhare mu bikorwa byasuzumwe. PPIMA ni  umushinga wo Gukurikirana Amakuru no Gukora Ubuvugizi kuri Politiki z’Igihugu.

Ngororero: PPIMA ishimirwa uruhare mu kumenya ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage

PPIMA ihuza abatanga serivisi n’abazihabwa bagafata ingamba zo kunoza imikorere

Uyu mushinga ugamije gushishikariza abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo kimwe no guhabwa serivisi nziza, by’umwihariko ku bakene. Uyu mushinga ukorera mu nzego eshanu: ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo, amazimeza n’isuku n’ubuhinzi n’ubworozi.

Intego rusange uyu mushinga wihaye ni uko gahunda za Leta zirushaho guha abaturage batishoboye serivisi zibanogeye. By’umwihariko, hagamijwe ko abaturage batishoboye, cyane cyane abagore, urubyiruko, ababana n’ubumuga n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma babarizwa mu  midugudu 48, utugari 12  two mu mirenge  ukoreramo bagira uruhare rufatika mu ishyirwaho n’ikurikirana ry’ingamba za Leta n’ibikorwa bigamije kurwanya ubukene.

Umuyobozi w’akarere avuga ko PPIMA ituma habaho  ibiganiro bihuza abaturage n’abayobozi babo ku bibazo bireba akarere, guteza imbere  umuco wo gufatira  imyanzuro hamwe, gutsura  ubufatanye mu iterambere n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kugera ku iterambere ry’ubukungu bw’abaturage  , n’ibindi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment