Ngororero: Abatishoboye 210 bo mu karere ka Ngororero borojwe ingurube na Croix-Rouge y’u Rwanda

Mazimpaka asaba abaturage gukizwa n’aya matungo nkuko abandi babigenje

Mu rwego rw’umushinga wa Croix-Rouge y’u Rwanda wo guteza imbere abaturage bahashya ubukene kugirango bashobore kwikemurira ibibazo (Community Resilience), kuri uyu wa 07-01-2015, mu karere ka Ngorero mu mirenge ya Kabaya, Matyazo na Muhanda hatanzwe ingurube 210 ku miryango 210 itishoboye.

Abagenerwabikorwa mu byishimo byinshi bashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda kubera ko yabazirikanye ikaboroza mu gihe nta tungo bagiraga. Umusaza witwa Kamana, umwe mu muri bo ahamya ko ingurube yahawe izamugirira akamaro ikazamuha ifumbire ubundi ikazabyara na we agashobora kwiteza imbere akava mu bukene.

Ngororero: Abatishoboye 210 bo mu karere ka Ngororero borojwe ingurube na Croix-Rouge y’u Rwanda

Bahawe ingurube z’ubwoko bwororoka cyane basabwa kuzitaho

Mukandori Odetha nawe asobanura ko agiye kubona ifumbire akazashobora kwikenura akigurira ubwishingizi mu kwivuza akanishyurira amashuri abana nta nkomyi, kuko afite amakuru ko ingurube yororoka kandi akaba azafata urugero kubo baturanye bazoroye neza.

Umuyobozi  wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Ngororero Mazimpaka Emmanuel, akaba na Prezida wa Croix-Rouge muri aka karere, yishimiye kuba abaturage ayoboye borojwe asobanura ko iki gikorwa kibafasha kwesa imihigo yabo. Yasabye abagenerwabikorwa kuzafata neza amatungo bahawe bityo bakazanoroza abandi.

Ngororero: Abatishoboye 210 bo mu karere ka Ngororero borojwe ingurube na Croix-Rouge y’u Rwanda

Aborojwe bafite akanyamuneza ko kuba ari ubwa mbere babonye itungo mungo zabo

Yasobanuye ko ingurube ari itungo ryunguka vuba. Yagize ati “ ingurube ni itungo ryunguka vuba rishobora no kuba ryakugeza ku nka mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa se umuntu akaba yakwiyubakira inzu nziza y’ibati ariryo ayikesha, kandi yanabahaye ingero z’ababigezeho muri aka karere”.

Bwana Mazimpaka yasabye abagenerwabikorwa kubahiriza amasezerano basinyanye na Croix-Rouge y’u Rwanda, aha asobanura ko ntawemerewe kurya iryo tungo cyangwa kurigurisha ko ahubwo bagomba gutegereza ko ribyara kuko bagomba kuziturira abandi.

Ingurube zose zatanzwe zifite agaciro gasaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse ayo matungo yahatanzwe kuri uyu wa 07-01-2015, Croix-Rouge y’u Rwanda yari yarahatanze kandi ihene 125 n’ingurube 142 mu rwego rwo kuzamura abakennye kurusha abandi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment