Kibungo: Igihe cyo kwiga  ku basore n’inkumi bashaka kurushinga   cyongerewe

Mu rwego rwo gufasha abasore n’inkumi bashaka kurushinga gusobanukirwa neza n’uwo muhamagaro babana neza nkuko Kiriziya Gatorika ibasaba, kuri paruwasi Cahtedral gatorika ya Kibungo ,bongereye igihe cyo kwiga ku abashaka kurushinga kugera ku mezi atandatu kivuye ku kwezi kumwe. Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko hakomeje kugaragara ingo zishingwa maze nyuma y’igihe gito zigasenyuka ndetse bamwe bagahitamo gutandukana burundu kandi barasezeranye imbere y’Imana ko bazabana akaramata. Izi nyigisho zizajya zitangwa n’umuryango wa “Communaute de l’Emmanuel” ukorera kuri iyi Cathedral ukaba umaze kwigisha abatari bake bashaka kurushinga. Mu gitambo cya misa cyatuwe na padiri mukuru w’iyi paroisse Didas Murinzi, yavuze ko nyuma yo kubyigaho nka paroisse bafashe icyemezo cy’uko nta musore n’inkumi uzongera kwemererwa gusezeranira kuri iyi paroisse atabanje kurangiza inyigisho z’umubano zitangwa na communaute de l’Emmanuel zimara amezi atandatu umusore n’inkumi bashaka kurushinga bakurikira bombi. Asobanura impamvu inyigisho z’igihe gito ku bashaka kurushinga ubundi zihagaze, Padiri Murinzi yavuze ko icyo gihe cyari gito abantu batabonaga umwanya uhagije wo gucukumbura umuhamagaro wo kubana akaramata baba bagamije bityo bikaba byaba impamvu y’uko hari ingo zisezerana mugihe gito zigasenyuka. Izi ngamba zigaragara nkizakemura byinshi mu gihe hari nab’andi zasa n’izibangamiye nk’abasore n’inkumi bakundana baba bashaka kwihutisha ibintu bagasezerana bakabana ndetse na bamwe bategura ubukwe bwihuze babitewe n’uko baba batwaye inda bibatunguye bityo ayo meza atandatu akaba yababangamira.Padiri mukuru wa paroisse cathedral ya Kibungo ,Murinzi Didas ,avuga ko abafite impamvu zumvikana baterwa n’akazi bakora nk’abasirikare,abapolice ndetse n’abandi bitakorohera gukurikirana izo nyigisho muri icyo gihe cyose ko bazajya babimenyesha kugirango harebwe uburyo bakoroherezwa. Bamwe mu bakurikiye izi nyigisho mu mezi atandatu mbere yo kurushinga bavuga ko ari inyigisho nziza cyane kandi zabafashije nanubu zikibafasha mu ngo zabo nyuma yo kurushinga. Nzahumunyurwa Thadee umwe mubakurikiye izi nyigisho mbere yo kurushinga avugana na Kigali today,yavuze ko izo nyigisho ari ingirakamaro cyane kuko zitumamumenyana ndetse n’ibyari kuba imbogamizi mukarushaho kuzikemura byanirana mukaba mubiretse aho kuzananiranwa mu rugo. Yagize ati” Ni inyigisho z’ingirakamaro cyane kuko ziguha igihe cyo kongera gutekereza ku muhamagaro wo kurushinga mugatangira urwo rugendo n’uwo mugiye kurushinga. Kubera izi nyigisho hari couple ebyiri mubo twatangiranye zahisemo kuba babisubitse ibyo kubana bahitamo kuzabanza bakabitekerezaho neza kuko babonaga hari ibyazababera imbogamizi mu rugo batumvikanagaho neza.” Muri izi nyigisho kandi abasore n’inkumi(ni itegeko ko haza abafitanye gahunda yo kurushinga buri muntu nuwe) banigishwa uburyo bwo gukira ibikomere mu rukundo n’ibindi bitandukanye. Mu muryango nyarwanda hari kugaragara ikibazo cy’ingo zishingwa ariko nyuma y’igihe gito zikagira amakimbirane ndetse akageza no ku gutandukana mugihe hari naho bamwe bagenda bicana umugabo n’umugore.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment