Mu rwego rw’umushinga wo gufasha abana b’imfubyi n’abandi batishoboye (OVC), kuri uyu wa 29-12-2014, Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze inka 24 mu karere ka Nyanza mu mirenge ya Muyira, Kibirizi na Busoro.

Iki gikorwa kije gikurikira koroza amatungo magufi (Ingurube) imiryango ikennye yo mu turere dutandukanye tw’Igihugu, aho abatishoboye bavuga ko uyu muryango ari inshuti nziza ibitaho mu bikomeye.

Mukeshimana Théodosia, umubyeyi urera umwana w’imfubyi avuga ko yacitse ku icumu utari atunze akaba ahamya ko inka ahawe igiye kuzabagirira akamaro akazayibyaza umusaruro ikamuha amata n’ifumbire bityo na we ajye mu cyiciro cy’abishoboye.

Mukeshimana avuga ko Croix-Rouge ari inshuti nziza

Mukeshimana avuga ko Croix-Rouge ari inshuti nziza

Mbarubukeye Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza nawe yishimiye kuba abaturage ayoboye bagabiwe inka ikaba ari ikimenyetso cy’ubucuti. Aragira ati “aho inka igeze ubukene burahunga”. Yemeza kandi ko iki gikorwa cyo koroza abakene kije gukemura ibibazo byabo ibyo bikaba bifasha ubuyobozi mu kurangiza neza gahunda za Leta.

Abayisenga Elia umwana w’imyaka 12 nawe yishimiye kuba Croix-Rouge imuhaye inka ikaba izamugeza ku iterambere rikomeye akaba anayifitemo amizero yo kuzamukemurira ibibazo ageze mu busore bwe.

Aborojwe bari bafite ubwuzu. Harimo na Abayisenga w’imyaka 12uri kwagaza inka yahawe

Aborojwe bari bafite ubwuzu. Harimo na Abayisenga w’imyaka 12uri kwagaza inka yahawe

Prezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Nyanza Kalisa Edouard, asobanura ko abagenerwa bikorwa bahawe inka nziza zikaba zatanzwe mu mirenge ya Kibirizi, Busoro na Muyira. Mu kugabira abagenerwabikorwa biri muri gahunda yo gucutsa abana b’imfubyi ari byo bibaganisha mu kwigira.

Inka24 zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 10n’ibihumbi 320 z’amafranga y’u Rwanda.  Mu mushinga OVC wo gufasha abana b’imfubyi n’abandi batishoboye mu karere ka Nyanza Croix-Rouge y’u Rwanda yahatanze inka 77 ihubaka n’amazu 100. Ibyo bikaba bigamije kuzamura abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene.

 

 

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment