Bugesera: Umuryango Shelter Them Batarure washyikirije abatishoboye 20 amatungo n’ubwisungane mu kwivuza

Umukecuru ashyikirizwa ihene n’umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge

 

Bugesera: Umuryango Shelter Them Batarure washyikirije abatishoboye 20 amatungo n’ubwisungane mu kwivuza

Umuyobozi w’muryango Shelter Them Batarure mu Rwanda Higiro Jules ashyikiriza ihene umwe mubaturage

Imiryango 20 igizwe n’abantu 100 bo mu miryango itishobye yo mu murenge wa Nyarugenge mu Bugesera yatangiwe ubwisungane mu kwivuza mu mwaka 2014-2015 n’umuryango Shelter Them  Batarure ndetse  unoroza imiryango  42 amatungo magufi y’ihene.

Mu borojwe harimo  n’abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya kugirango bashobore kubona ikibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Imiryango 20 niyo yashyikirijwe ayo matungo ije yiyongera ku yindi 22 yorojwe mu mpera z’umwaka ushize. Mukabushakwa Asterie ni umwe muborojwe.

Yagize ati «  ndishimye cyane kuko habe n’inkoko cyangwa imbeba nari ntunze, ubu iri tungo mpawe ngiye kurifata neza kuburyo rizororoka nkabona ifumbire nzashyira mu karimo k’igikoni ».

Muhimpundu Verediana uri mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya avuga ko agiye kubona ifumbire izamufasha gufumbira umurima watijwe n’abaturage kugirango ubashe kwera.

Umuryango Shelter Them Batarure niwo woroje aba baturage. Umuyobozi wawo mu Rwanda  , Higiro Jule  yabasabye kuzafata neza aya matungo bakanoroza abandi.

“ twagombaga kubaha imyenda cyangwa ibyo kurya, ariko twasanze ibyo byahita bishira mu minota mike niyo mpamvu twabahaye amatungo magufi kugirango azabashe kubagirira akamaro mu buryo burambye”.

Uretse amatungo, abaturage 200 barihiwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles avuga ko ari umusanzu ukomeye mu gufasha abo baturage.

“ iki n’ikintu gikomeye cyane kuko birababaza iyo umuturage arwaye agahera munzu yabuze uburyo bwo kwivuza ariko ubu ntibizaba, niyo mpamvu natwe twahisemo abaturage babakene badafite uko bigira kugirango babashe gutangirwa ubwisungane mu kwivuza”.

Bugesera: Umuryango Shelter Them Batarure washyikirije abatishoboye 20 amatungo n’ubwisungane mu kwivuza

Bamwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse banorozwa amatungo magufi

Umuryango Shelter Them Batarure washinzwe n’abanyarwandakazi babiri b’impanga baba muri Canada, basabye ikibanza perezida wa repubulika ubwo bari muri Rwanda day yabereye i Toronto  mu kwezi kwa cyenda mu 2013.

Baje kugihabwa mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera kingana na hegitali ebyiri, kuri ubu bakaba bateganya kuhubaka amashuri agezweho.

Ni muri urwo rwego kandi batangiye gufasha abaturage batishoboye batuye hafi yahoo bazakorera ibikorwa kuko ibyo bazakora bizaba ari nk’ibyabo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment