Aborojwe ni abatishoboye basanzwe badafite amatungo

Aborojwe ni abatishoboye basanzwe badafite amatungo

Abanyarwanda batahutse baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’abaturutse muri Tanzania hamwe n’abatujwe bakuwe mu manegeka batujwe mu murenge wa Bigogwe ndetse n’abaturanyi babo bakennye kurusha abandi, kuwa 09-01-2015 Croix-Rouge y’u Rwanda yaboroje intama zigera kuri 239.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Bwana Mutwarangabo Simon abisobanura, Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze intama 239 bikaba ari ibyo kwishimira cyane kuko intama ari itungo rikunzwe kandi ryororoka cyane muri aka gace.

Borojwe intama kuko ari itungo rikunzwe mu karere ka Nyabihu

Borojwe intama kuko ari itungo rikunzwe mu karere ka Nyabihu

Akomeza ashima cyane Croix-Rouge y’u Rwanda kubera ubufasha butandukanye yatanze kubera ko abagenerwabikorwa bayo yabahaye ubwisungane mu kwivuza ibubakira amazu 160 ibyo bikaba ari ibikorwa bibaganisha ku iterambere rirambye.

Prezida wa Croix-Rouge mu karere ka Nyabihu Bwana Nsabimana Jean Damascène asobanura ko amatungo atangwa mu rwego rwo gufasha abatishoboye kugirango bashobore kuzamukana n’abandi mu iterambere.

Nyirantibibuka Mariya umwe mu bahawe intama, atangaza ko yishimye cyane kubera ibikorwa binyuranye Croix-Rouge y’u Rwanda yabakoreye nko kuba barubakiwe amazu, amatungo bahawe akaba ayabonamo igisubibizo cy’ibibazo yari afite kuko azashobora kwirihirira ubwisungane mu kwivuza no kwiteza imbere.

Intama zose hamwe Croix-rouge izahatanga ni 420

Intama zose hamwe Croix-rouge izahatanga ni 420

Daphrose Zaninka we agira ati “ ndishimye cyane, kuko muri tanzaniya badutesheje ibyacu noneho tugeze mu Rwanda baduhaye ibyo kurya baduha inzu nziza, none baduhaye amatungo, Croix-Rouge yaradufashije cyane rwose, iragahoraho”.

Uretse intama 239 zatanzwe, hateganyijwe ko hazatangwa izindi zikazagera kuri 420 zikaba zizabafasha kubona ifumbire.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment