Abagize Women Foundation Ministries batojwe gushima Imana kubyo bagezeho ibyo aribyo byose, akaba ariyo mpamvu buri mwaka bafata umunsi bashima Imana babinyujije mu gusabana no gufasha abatishoboye mu gikorwa bise “Thanks Giving Day”.

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Bimwe mu byafashishijwe abatishoboye mu gikorwa cya Thanks Giving Day yo muri uyu mwaka wa 2014

Iki gikorwa ngarukamwaka cyizihijwe ku nshuro ya munani tariki 29/11/2014, byabereye mu Mudugudu wa Kabuhunde ya mbere n’iya kabiri, mu Kagali ka  Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aharemewe  imiryango 30 y’abasaza n’abakecuru, hamwe n’imiryango 40 igizwe n’abana 108 batishoboye.

Ibyafashishijwe abaturage muri iki gikorwa bifite

Ibyafashishijwe abo baturage bifite agaciro k’amafaranga miliyoni zisaga 12 bigizwe n’ ibiribwa ndetse n’ibindi bazabafasha gutuma ubuzima bwabo bumera neza; nk’uko bisobanurwa na Bitorwa Liz Umuhuzabikorwa muri Women Foundation Ministries

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Ibiribwa, matera ndetse n’ibindi bikoresho byafashishijwe abatishoboye mu rwego rwo Kwiyzihiza Thanx Giving Day mu mwaka wa 2014

Yagize ati: ”Twatanze ubwisungane mu buvuzi ku bana bose batishoboye, tubaha ibitabo byo kwigiramo, tunatanga n’ibiribwa birimo umuceri, kawunga , isukari , ibishyimbo kuri iyo miryango,  ndetse tunatanga ibikoresho byo mu rugo bigizwe na matera, imyenda yo kwambara n’ibindi, aho byose bifite agaciro ka miliyoni yisaga 12”.

Ibi bikorwa byo kuremera abatishoboye si ubwa mbere bikozwe kuko nko mu mwaka wa 2009 basuye  ingabo zigera ku 119 zamugariye ku rugamba i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babaha amagare yo kundenderamo ndetse n’abana babo babaha ibikoresho by’ ishuri’.

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Women Foundation Ministries mu gikorwa cy’ubusabane n’abitabiriyeThanks Giving Day bo muri Kabuhunde ya mbere n’iya kabiri

Mu mwaka wa 2010 basuye abasigajwe inyuma n’amateka i Gasogi mu Karere ka Gasabo aho imiryango isaga 141 bayihaye ubwisungane mu buvuzi, bayiha ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’ishuri ku bana babo.

Mu mwaka wa 2011 basuye  abatishoboye i Batsinda mu Karere ka Gasabo aho babahaye ibikoresho by’isuku ndetse na matera zo kuryamaho.

Mu mwaka wa 2012 bashyigikiye abakozi b’Imana bageze kuri 70 bayoboye amatorero atandukanye agize intara z’igihugu, aho babahaye ubufasha bw’imyambaro ndetse na za bibiliya, ndetse batanga n’umusanzu mu kigega cy’agaciro.

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Intumwa Alice Mignonne afatanije n’uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya mu gushyikiriza impano abo zigenewe

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Intumwa Mignonne yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gikorwa cya Thanks Giving 2014

Ubwo Women Foundation Ministries yizihizaga Thanks Giving ku nshuro ya munani, bimitse banasiga amavuta abakozi b’Imana aho mu bimitswe harimo Abapasitori batatu, Abadiyakoni 12, Abavugabutumwa n’abandi benshi mu nzego zitandukanye.

Women Foundation Ministries ni umuryango Mpuzamahanga  udaharanira inyungu ushingiye ku kwizera Imana, washinzwe mu mwaka wa 2006 n’Intumwa Alice Mignonne Umunezero, ukaba  ugamije kubaka umuryango Nyarwanda, binyuze mu mugore.

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Intumwa Alice Mignonne afatanije na Apostle Apolinaire na Bishop Gasore mu muhango wo kwimika aba pasitori bashya

Women Foundation Ministries yaremeye abatishoboye

Impano z’imuri zagenewe abimitswe

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment