Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Uburezi mu itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu, Nahayo sylivere, avuga ko itorero ryabo rigamije kuzagera ku ntego z’uburezi ku kigereranyo cy’ijana ku ijana, kubera gahunda nshya bongeye mu nzego z’uburezi mu bigo by’amashuri byo mu itorero ryabo.

Kimwe mubyo uyu muyobozi avuga ni ukugera ku ntego ya 60% by’abanyeshuri bose biga ubumenyi ngiro, naho andi masomo agasigara ari 40%. Kugira ngo bagere kuri iyo ngingo, ADEPR ikaba ikomeje kongera amashuri y’ubumenyingiro mu gihugu hose.

Kugira ngo yihutishe amahame yayo mu buerezi ndetse na politiki y’Igihugu, ADEPR yashyizeho inzego zitari zisanzwe mu burezi kugira ngo zifashe abari babusanzwemo kwihutisha no kunoza uburezi. Ubu buri ntara n’umujyi wa Kigari, hashyizweho umukozi w’itorero ushinzwe, uburezi, bikorwa bityo kandi ku rwego rw’uturere, ndetse abapasitori bayoboye ahari amashuri nabo bagafasha mu mikorere yayo.

Nahayo Sylivere avuga ko kuba barongereye inzego bigamije kugera ku ntego 100%

Nahayo Sylivere avuga ko kuba barongereye inzego bigamije kugera ku ntego 100%

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo umwaka w’amashuri 2015 utangire, abayobozi b’uburezi hamwe n’ab’ibigo by’amashuri bagera kuri 252 ndetse n’abapasitori bayobora mu duce ayo mashuri akoreramo  bose hamwe barenga 300 bari mu nama mu karere ka Muhanga, igamije kunoza uburezi, no guhuza amahame y’itorero na politiki ya leta y’uburezi.

Intego ya EDEPR yo kuza ku isonga mu burezi kandi iranajyana n’ibyifuzo by’abayobozi b’amashuri kugira ngo bagere kubyo basabwa. Uwitonze Sylivini wo mu karere ka Nyaruguru avuga ko bifuza ko itorero ryabafasha mu kwita kunyubako kuko hamwe zikiri nkeya ndetse hari n’izishaje. Ikindi ngo abayobozi b’itorero ntibaboneka cyane ngo begere amashuri bamenye ibibazo bihari babafashe.

Mu nama n’abashinzwe uburezi barenga 300, hagaragajwe ibyo bifuza ko itorero ryabafasha

Mu nama n’abashinzwe uburezi barenga 300, hagaragajwe ibyo bifuza ko itorero ryabafasha

Uwimana Monique wo mu karere ka Rusizi we avuga ko bifuza ko itorero ryajya rikurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatwa, nka gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita. Gatemberezi Paul, umuyobozi w’uburezi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko itorero ryabo ribafasha mu gushyira mu bikorwa politiki y’uburezi, kandi ngo bituma ireme ryabwo rigerwaho. Gusa nawe avuga ko hakwiye izindi mbaraga ngo itorero akorera rize kwisonga mu burezi.

ADEPR ifite amashuri abanze 160, amashuri yisumbuye 57 hamwe n’amashuri 5 y’imyuga, yose yigwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi makumyabiri mu gihugu hose.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment