Rusizi:Barasabwa kubyaza umusaruro ubutumwa bwiza bumvira munsengero

 

Abayoboke bo mu itorero rya zion Temple  mu karere ka Rusizi  barasabwa kubyaza umusaruro ubutumwa bw’ijambo ry’Imana bigishwa munsengero zabo kuko ibyo babwirizwa bigamije kugera kumibereho myiza y’abaturege, n’iterambere ryabo. 

Rusizi:Barasabwa kubyaza umusaruro ubutumwa bwiza bumvira munsengero

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gihundwe

ibyo babisabwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe iryotorero rikoreramo, ubwo barimuhango wo kwimika abakozi bashya bazakora imirimo itandukanye muri iryo torero

Sebineza Salomon Felix umushumba w’itorero rya Zion temple mu karere ka Rusizi yasabye abayobozi bimitswe  gushyira mubikorwa imirimo bimikiwe yo gufasha abanyarwanda muri rusange kurushaho kumenya Imana bitandukanya n’ibyaha , kugira imibanire myiza n’abaturanyi, kurwanya ubukene , gukemura amakimbirane mu miryango n’ibindi kugirango roho nzima iture mu mubiri muzima.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gihundwe Ngabire Nadine yongeye kuvuga ko adashidikanya ko ibyo aba bayobozi baba babwirijwe ari ibyubaka imibereho myiza y’abaturage , iterambere, imibanire myiza n’ibindi nkuko bigaragarira mubikorwa bitandukanye iryo torero rifasha mu iterambere ry’umurenge wa Gihundwe

Bamwe mubakozi b’imana bahawe imirimo itandukanye barimo Rugoya Atoine, bavuga ko iyo mirimo barahiriye itoroshye ariko ngo bazashobozwa n’Imana kugirango babashe gukura abantu kungesombi, kandi avuga ko bazagerageza gukora kumitungo yabo bafasha abakene nkuko ijambo ry’Imana ribibasaba.

Uyu muhango wo kwimika abakozi b’imana bagera kuri 63 bahagagariye abandi witabiriwe n’amatorero atandukanye yibumbiye mumpuzamatorero yose yo muri aka karere ndetse n’inzego bwite za Leta n’izabikorera.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment